COVID 19: Akarere kitambitse abashaka kubika urusyo ku baturage mu kubagurira imitungo, ababikoze bateguzwa igihombo

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwihanangirije abashaka kugura imitungo y’abaturage, kuko ngo barimo kubahenda babafatiranye n’ibihe barimo.

Umunyarwanda yararirimbye ngo ukena ufite itungo rikakugoboka, hadutse kandi n’imvugo ko uwanga kwiba ateza ibye. Ariko mu karere ka Rubavu hakajijwe ingamba zo guhangana n’ikibazo cy’abari gufatira abaturage muri iki gihe cyo kurwanya coronavirus.

Ubuyobozi bw’aka karere bwanditse ibaruwa buburira abashaka kubika urusyo ku baturage ko bitazabahira. Ni mu ibaruwa ubu buyobozi bwandikiye abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize aka karere.

Ifite umutwe ugira uti ” Gufasha abaturage kwirinda kugurisha imitungo yabo mu gihe cyo kurwanya covid 19.” Ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’aka karere Habyarimana Gilbert.

Ubuyobozi buvuga ko bwamenye amakuru yuko hari abashaka gufatirana abaturage babasaba kugura imitungo yabo kandi ibanje guteshwa agaciro; itaguzwe ku giciro nk’icyo yari iriho ku isoko mbere y’ icyorezo cya Covid 19, ibyo bufata nk’akarengane ku baturage.

Ubuyobozi bumenyesha ko nta hererekanya ry’ubutaka ryemewe mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kurwanya coronavirus.

Ku bijyanye n’ubugure bwagaragaye mu buryo bwo guhenda abaturage babafatanyije n’ibihe barimo, ko ubwo bugure buzateshwa agaciro, bityo uwaguze ahombe n’amafaranga ye.

Ibaruwa yo kuwa 17 Mata 2020

Iby’iyi nkuru turacyabikurikirana…

Ntakirutimana Deus