Imvura yaraye iguye yishe abantu 12

Imvura yaraye iguye mu ijoro ryakeye yaraye ihitanye abantu 12 mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, 18 barakomereka, kandi yangiza n’inzu zigera nyinshi.

Ibi ni ibitangazwa na Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’ubutabazi Kayisire Marie Solange mu kiganiro yahiranye na RBA.

Avuga ku bapfuye n’inyangiritse muri iri joro n’icyo leta iri gukora.

Ati “Ahababaye cyane ni i Rulindo, hapfuye abantu bane kandi inzu nyinshi zangiritse. I Muhanga naho hapfuye abantu batatu, yangiza inzu nyinshi, ndetse hari n’umuhanda wangiritse uhuza Kibangu-Rugendabari.”

Muri Rulindo mu murenge wa Cyungo, mu Kagari ka Marembo, Umudugudu wa Rugaragara, inkangu yagwiriye inzu y’umukecuru witwa Bugingo Devotha w’imyaka 74, yica abuzukuru be 3 n’umwuzukuruza umwe babanaga.

Uyu mukecuru yatabaje abaturanyi barwana no kubakuramo muri iryo joro basanga bariya bana bapfuye.

Muri uwo mudugudu kandi hari umuntu inkuba yakubise ntiyapfa, yajyanywe kwa Muganga agihumeka.

Hari kandi imyaka y’abaturage yangijwe n’iyi mvura harimo iyangijwe n’umugezi wa Sebeya mu karere ka Rubavu. Aha haracyari kubarura ibyangiritse birimo n’inzu.

Kugeza ubu ngo hari ibikorwa by’ubutabazi byakozwe, birimo gufasha imiryango yabuze ababo kubashyingura bagahabwa kandi iby’ibyifashishwa muri icyo gikorwa. Uturere turakora ibarura ry’ibyangiritse, kuko hari ibiribwa n’ibikoresho by’ibanze bagomba guhabwa ngo ubuzima bukomeze, abafite ikibazo cy’amacumbi barafashwa n’inzego z’ibanze kubona aho baba barambitse umusaya.

Iyi minisiteri isaba abantu kwirinda kuba bari hanze cyangwa munsi y’ibiti, kwirinda gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga mu kwirinda gukubitwa n’inkuba no kwirinda kugenda mu gihe imvura nyinshi cyangwa umuyaga kuko bishobora kubateza ingorane.

Abaturage barakomeza kugenda bamenyeshwa ibijyanye n’iyi mvura, ariko abatuye mu manegeka bagirwa inama yo kuyimukamo.

Ntakirutimana Deus