Nkombo: Leta n’abafatanyabikorwa bayo bagiye kumenyekanisha akamaro k’uburezi bw’ibanze

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi (REB) cyateguye uruzinduko rwo kumenyekanisha akamaro k’uburezi bw’ibanze, rwakorewe mu Karere ka Rusizi.

Uru ruzinduko rwabaye ku wa 4 no ku wa 5 Ugushyingo, rugamije kwerekana uburyo Leta y’u Rwanda yitaye ku gukora ku buryo mu myaka ibanza, mu wa mbere mu wa kabiri no mu wa gatatu, hatangwa amasomo mu buryo bwabugenewe kandi neza. Uru rugendo rwibanze cyanecyane mu Murenge wa Nkombo, ikirwa kiri mu Kiyaga cya Kivu gifite ibigo bitatu by’amashuri abanza. Kuri iki kirwa, abari mu ruzinduko bakaba bahuye n’abarimu bigisha kuri ayo mashuri, abatuye ikirwa cya Nkombo, n’abayobozi b’amashuri, baganira ku kamaro ko guteza imbere uburezi bw’ibanze mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage n’ubukungu.

Kugirango uburezi bufite ireme riri ku rwego rwo hejuru bugerweho, bisaba kugira inyubako zikwiriye, ubushobozi bukwiriye mu gutanga amasomo, imfashanyigisho ziboneye n’ibindi. Bityo igikorwa cyaranzwe no gusura ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu burezi bikorerwa muri ako Karere, bigamije gushyigikira imyigishirize iboneye mu mashuri abanza yo hasi. Ibi bikorwa birimo amahugurwa ari guhabwa abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarimu bigisha muri TTC, atangirwa i Kamembe, atangwa n’umushinga VVOB na BLF, hiyongereyeho uburyo bwo kwigisha Ikinyarwanda bunoze bwerekanwe n’abahuguwe na USAID Soma Umenye, n’uburyo bunoze bwo kwigisha imibare n’icyongereza bwerekanwe na BLF; n’uburyo umushinga Mureke Dusome iteze imbere kumenya gusoma no kwandika mu muryango Nyarwanda binyuriye mu gushinga amatsinda y’abana yo gusoma no kwandika mu muryango (community).

Imfashanyigisho zirimo Igitabo k’Ikinyarwanda cy’umunyeshuri cy’umwaka wa mbere, ibitabo by’imyitozo bigenewe umwaka wa kabiri n’uwa gatatu w’amashuri abanza, n’izindi mfashanyigisho zifashishwa mu kwigisha imyaka yo hasi mu mashuri abanza, zashyikirijwe Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri Abanza cya Mutagatifu Petero. Uru ruzinduko rwasojwe no gutangiza ku mugaragaro amarushanwa ya Andika Rwanda 2019 no gusoza Ukwezi kwari kwahariwe gusoma no kwandika.

Abari muri uru ruzinduko bari bayobowe n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr. Isaac Munyakazi, Ushinzwe Ibikorwa bya USAID mu Rwanda, Leslie Marbury, Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Rusizi, Emmanuel Nsigaye, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi (REB) Dr. Irénée Ndayambaje, Umushinga VVOB, UNICEF, BLF, Abayobozi batandukanye bo mu Karere ka Rusizi, abarimu n’abafatanyabikorwa bakorera aho ngaho.

Ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika kwari gufite intego yo gukangurira abana n’abakuru mu Rwanda gusoma no kwandika, no gushyigikira ibikorwa byigisha gusoma no kwandika nk’inkingi ikomeye mu yindi myigire yose, ikaba intwaro y’ubuzima ndetse n’uburyo buri muntu yifashisha kugira ngo atange umusanzu we mu byo Igihugu kifuza kugeraho.

Insanganyamatsiko y’uku kwezi yagiraga iti: “Soma ibitabo, ugire ikerekezo”.

Andika Rwanda ni irushanwa ryo kwandika riri ku rwego rw’Igihugu, rihamagarira Abanyarwanda kwandika inkuru n’imivugo bizasomwa n’abana b’Abanyarwanda, kugira ngo batozwe gukunda gusoma bakiri bato. Andika Rwanda ni igikorwa cya REB, ishyira mu bikorwa ibifashijwemo na USAID Soma Umenye.

Mu ijambo yagejeje ku bari muri iki gikorwa, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr. Isaac Munyakazi, yatsindagirije akamaro k’uburezi bufite ireme mu kugera ku bumenyi bw’ibanze mu gusoma no kwandika, mu kwiga imibare, no mu kumenya Icyongereza. Yashimiye kandi abafatanyabikorwa bose, kuko ibikorwa byabo bigira uruhare rukomeye muri gahunda z’imyigishirize mu mashuri abanza yo hasi, mu Rwanda.

Yagize ati: “Minisiteri y’Uburezi yishimiye gufatanya na Minisiteri y’Umuco na Siporo n’ihuriro rya “Rwanda reads” mu gutuma ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika kugera ku bikorwa byinshi. Tukaba twiteze kubona habaho impinduka zigaragara mu izamuka ry’umuco wo gusoma no kwandika mu Rwanda. Tuzakomeza ubufatanye, kandi tuzakomeza no gushishikariza Abanyarwanda gusoma ibitabo, kugura ibitabo, no gutira ibitabo.”

USAID Soma Umenye ni gahunda ikorera mu mwaka wa mbere kugera mu wa gatatu w’amashuri abanza, ikaba ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye na REB. USAID Soma Umenye ikorana n’amashuri yose ya Leta n’afashwa na Leta mu Rwanda. Intego yayo ni ukuzamura ubushobozi bwo gusoma mu bana bagera nibura kuri miliyoni. USAID Soma Umenye ishyigikira abarezi, abayobozi b’ibigo by’amashuri, n’abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge, bahabwa amahugurwa, kandi ikabikorana na REB hakurikijwe impinduka zigenda zibaho mu burezi. USAID Soma Umenye irimo gutanga igitabo cyo kwigiramo Ikinyarwanda gishya kuri buri mwana wiga mu mwaka wa mbere, mu wa kabiri no mu wa gatatu, igashyiraho isomero muri buri shuri, mu wa mbere, mu wa kabiri no mu wa gatatu, ririmo udutabo turimo inkuru abanyeshuri bisomera; igatanga amahugurwa ku barimu bose bigisha Ikinyarwanda mu mwaka wa mbere, mu wa kabiri no mu wa gatatu, ku bayobozi b’ibigo by’amashuri, no ku bayobozi bashinzwe uburezi mu turere n’imirenge. Ibi bikorwa hagamijwe gukora ku buryo buri wese mu burezi ashyira ingufu mu kuzamura imyigishirize iboneye yo kwigisha gusoma no kwandika mu mashuri abanza yo hasi.

USAID Soma Umenye kandi irakorana na REB mu gushyigikira no kuzamura isuzuma ry’imyigishirize mu mashuri abanza yo hasi, mu turere no mu gihugu muri rusange.
Building Learning Foundations (BLF) ni gahunda yatangijwe na MINEDUC na REB, iterwa inkunga n’Abaturage b’Abongereza binyuriye muri DFID (UK’s Department for International Development). Iyi gahunda igamije kuzamura ireme ry’uburezi mu masomo y’Icyongereza n’Imibare, mu mwaka wa mbere kugera mu wa gatatu w’amashuri abanza, mu mashuri yose ya Leta n’afashwa na Leta mu Rwanda. Ikigamijwe, akaba ari ugutuma abanyeshuri batsinda neza, bityo bikabongerera amahirwe angana yo kwiga amashuri abanza n’ay’isumbuye mu Rwanda. Iyi gahunda ishingiye ku nkingi eshatu zuzuzanya ari zo; iterambere rya mwarimu, ubuyobozi bugendereye kwigisha, no gushimangira gahunda z’uburezi. Ibi ngibi iyo bishyizwe mu bikorwa, haba hatsindagirizwa gahunda y’uburezi kuri bose no kuri ba bana bakeneye kwitabwaho byihariye.

MUREKE DUSOME ni umushinga ukorera mu muryango (community) ukaba uburyo bumwe Minisiteri y’Uburezi na USAID bakoresha mu kwimakaza no gushyigikira umuco wo gusoma mu Rwanda hose. Uyu mushinga ushyiraho imikoranire hagati y’ishuri n’umuryango ngo bagire uruhare mu myigire y’abana. Mureke Dusome kandi ikora ibikorwa bigamije kuzamura mu bwiza no mu bwinshi umubare w’ibitabo by’Ikinyarwanda bigenewe abana, kandi ikongera ahantu abanyeshuri bashobora guhurira bagasoma igihe batari ku ishuri. Uyu mushinga ukorera mu gihugu hose, ugashyirwa mu bikorwa na Save the Children ku bufatanye n’Umuhuza ndetse n’Urunana DC.

The Flemish Association for Development Cooperation and Technical Assistance (VVOB) ni umushinga ugamije kugira uruhare mu kugabanya ubukene no gutanga umusanzu mu gutuma habaho isi nziza, aho amahirwe ku bantu bose yongerwa. VVOB ifatanya na REB mu kongera ubwiza n’ubushobozi mu burezi no mu mahugurwa mu mashuri abanza, mu burezi rusange mu mashuri yisumbuye, mu buyobozi bw’ibigo by’amashuri no mu kwereka abarimu bagitangira imirimo ikerekezo cy’uburezi.

E C.