Abahinzi b’ibirayi bakabakaba 80% ntibagira uruhare mu gushyiraho ibiciro ku musaruro wabo

Abahinzi b’ibirayi 77.9% bagenerwa ibiciro bagomba kugurisha ho umusaruro wabo ntaruhare babigizemo.

Ibi ni ibyavuye mu bushakashatsi byakozwe n’Ihuriro ry’imiryango nyarwanda itari iya leta (Rwanda civil society platform), bwakorewe ku bihingwa by’ibirayi, ibigori ndetse n’umuceri.

Bamwe mu bahinzi bavuga ko babona hashyizwe ho ibiciro bagomba gucuruza ho umusaruro wabo nyamara bo bahinga bibagoye ndetse bakabura n’isoko bagurishirizaho uwo musaruro ku giciro kiba cyabashyiriweho.

Mubaraka Alphonse’ umuhinzi w’ibirayi mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Nkomane, avuga ko uko bagura imbuto bibahenze nyamara bagatungurwa n’uko bashyirirwaho ibiciro ku musaruro wabo kandi nta n’amasoko babona, agahakana yivuye inyuma ko atazi aho ibiciro bashyirirwaho bituruka.

Ati “Twe tugura imbuto iduhenze, ariko bakaza bakatubwira ngo tuzacuruza kuri aya kandi nayo masoko batari kuyatwereka. Ntitumenya abashyizeho ibyo biciro kuko nitwe twakagombye kubyigenera kuko ntibaba bazi amafaranga twatanze mu gihe duhinga, twifuza ko igiciro cyagenwa hakurikijwe isoko dufite”.

Ibi kandi abihuza na Rwibutso Makuza Emery, umuhinzi w’ibirayi mu karere ka Rutsiro avuga ko abahinzi bakwiye kugira uruhare rwo kugena ibiciro ku musaruro wabo kuko aribo baba bazi isoko bafite uko ringana.

Umukozi ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda(MINICOM) Karangwa Cassien, avuga ko basanga ikibazo ari abayobozi bahagarariye amakoperative y’ubuhinzi kuko aribo bafatanya n’izindi nzego zishinzwe ubucuruzi mu gushyiraho ibiciro ku musaruro runaka bakurikije igishoro ndetse n’inyungu z’abahinzi, akavuga ko izi nzego arizo zidatanga amakuru ku bahinzi bahagarariye nyuma yo kuva mu nama.

Ati “Ntitwavuga ko abahinzi batagira uruhare mu kugena ibiciro ku misaruro kuko iyo hateguwe inama igena ibiciro baba bahagarariwe, dutumira abayobozi b’amakoperative n’amahuriro y’abahinzi, bakadufasha kugena inyungu ku musaruro w’umuhinzi, turebera hamwe igishoro cy’umuhinzi ndetse tukamugenera inyungu ku musaruro, ikibazo kigaragara ku ihererekanyamakuru kuko abayobozi ba koperative bakagombye guha amakuru abahinzi nyuma yo kuva mu nama igena ibiciro bakababwira imyanzuro yafashwe”.

Uyu mukozi avuga ko bagiye kujya begera abahinzi ubwabo bakabasobanurira ibijyanye n’ibiciro baba bashyiriweho ku musaruro wabo.

Umuvugizi w’ihuriro ry’imiryango itari iya leta mu Rwanda, Sekanyange Jean Leonard, avuga ko ubu bushakashatsi bwakozwe ku buhinzi n’ibiciro ku musaruro ari uko babonaga ari ikibazo gihora kivugwa n’abaturage.

Ati “Ubu bushakashatsi twahisemo kubukora ku buhinzi cyane cyane ku bihingwa biba byaratoranyijwe, kuko twabonaga ari ikibazo abaturage bahoraga bavuga ko kibabangamiye, duhitamo ko twabakorera ubuvugizi ariko tumaze kubikoraho ubushakashatsi niba koko byaba bihari”.

Akomeza avuga ko nyuma yo gusanga ibi byabangamira abaturage, basanze bagomba kumenyesha ibigo bibishinzwe nka Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, iy’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ikigo k’igihugu gishinzwe amakoperative, bakabasaba ko muri gahunda zose bakora bajya begera abaturage bakabasobanurira uko gahunda zikorwa.
Ubu bushakashatsi bwa Rwanda civil society, bwakorewe ku bahinzi b’Ibirayi,Ibigori ndetse n’umuceri, bukaba bwarakorewe mu turere tugera ku 8 twiganjemo ibi bihingwa aritwo; Musanze,Burera,Nyabihu,Gatsibo,Nyagatare,Ruhango,Rusizi na Gisagara, ndetse n’umujyi wa Kigali haboneka amasoko y’imisaruro y’ibi bihingwa.
Bukaba bwarakozwe nyuma y’uko mu mwaka ya 2016 na 2017 abahinzi baribarakomeje kugaragaza imbogamizi baterwa n’uko batagira uruhare mu kugena ibiciro ku musaruro wabo, aho bwagaragaje ko 77.9% by’abahinzi b’ibirayi batagira uruhare mu ishyirwaho ry’ibiciro, 75% bahinga ibigori nabo bakaba bagezwaho ibiciro batagizemo uruhare, naho ku bahinzi b’umuceri 38.2% bagaragaje ko nta mwanya bahabwa mu gushyiraho ibyo biciro nk’uko byagaragajwe nu buyobozi bwa Rwanda civil society.

Izabayo Jean Aime Desire