Gakenke: Abaturage bakekaga ko kugaragaza ibitagenda byabagiraho ingaruka mbi

Abaturage bo mu Murenge wa Gakenke mu karere ka Gakenke  bagaragaje uko bishimira serivisi bahabwa n’abayobozi,  Impuzamiryango Cladho yabamaze impungenge ko nta ngaruka mbi byabagiraho.

Ibi bikorwa biciye mu cyitwa ikarita nsuzumamikorere. Ni umushinga ugamije kugaragaza uruhare rw’umuturage( abahinzi-borozi) mu bimukorerwa bihereye mu igenamigambi, gutegura ingengo y’imari igenda ku buhinzi n’ubworozi no gutanga ibitekerezo bigamije kwerekana uko byarushaho kugenda neza.

Ushyirwa mu bikorwa n’Impuzamiryango y’uburenganzira bwa muntu (CLADHO) ifatanyije n’Impuzamiryango ikora ku bijyanye n’iterambere ry’icyaro CCOAIB ( Conseil de Concertation des Organisations d’Appui aux Initiatives de Base” CCOAIB),  Umuryango mpuzamahanga nterankunga Action Aid n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (European Union-EU).

Mu gikorwa cyabereye mu Murenge wa Gakenke ku wa Kabiri tariki ya 6 Ugushyingo 2018, aba baturage berekanye uko bishimira serivisi bahabwa. Ibyo bikorwa abaturage batanga amanota y’uko bishimira serivisi bahabwa, igawa cyane ihabwa inota 1 kuzamuka kugera ku ishimwa kurusha izindi ihabwa 5. Izo zirimo gahunda ya Girinka, ubuhunikiro, ubwanikiro, ibiciro, inyongeramusaruro n’ibindi.

Aba baturage bari hamwe nta muyobozi n’umwe bari kumwe hari aho batanze amanota atagera kuri 1.1 kuri 5 kuri serivisi zimwe na zimwe bahabwa.

Gusa urebye usanga abayobozi n’abaturage batanze amanota ajya kungana. Impuzandengo y’ayo abayobozi bihaye angana na 3.27 kuri 5 mu gihe abaturage babahaye angana na 3.26 kuri 5. Gusa hari aho abayobozi bihaye 1.94 kuri 5 ku buryo bwo gutanga imiti y’amatungo, bavuga ko ihenda kandi ikaboneka hake, abaturage nabo batanga 1.1 kuri 5 ku bijyanye n’igiciro bavuga ko bagurisha kuri make, bashora menshi bakunguka make.

Amanota abayobozi bihaye
Hamwe hagaragaza uko abaturage bishimira izo serivisi
Amanota ari ku murongo wa mbere ni ayo abaturage bahaye abayobozi, akurikira ni ayo abayobozi bihaye

Abaturage bavuga ko batanga aya manota bari bafite impungenge ko barebwa nabi n’aba bayobozi kubera amanota babahaye, biciye mu byo bagaragaza ko uburyo bahabwa serivisi zabyo butabanogeye.

Ngendahayo Juvenal wavuze mu izina ryabo ati ”  Mu gutanga aya manota twaravuze ngo abayobozi ntibazatureba nabi? Ariko murabona ko twatanze amanota ajya kungana kandi ntawaturebye nabi, ahubwo bakiriye neza ibyo twabonye ndetse duhuza n’ibitekerezo.”

Akomeza avuga ko impuzamiryango Cladho yababereye ikiraro kibahuza na leta ku bijyanye na gahunda zigamihe guteza imbere umuturage.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi n’igenzurabikorwa muri aka karere, Kabaya Bobolo Rulinda yabanje gusaba aba bayobozi kwisuzuma biha amanota akwiye birinda kwishimagiza, kuko nyo ari amahirwe bagize yo kubona ubafasha kubona aho bakwiye kongera imbaraga mu kuzamura uruhare rw’ubuyobozi mu iterambere ry’umuturage.

Umuhuzabikorwa w’ imishinga y’Impuzamiryango y’uburenganzira bwa muntu (CLADHO), Murwanashyaka Evariste avuga ko abaturage nta mpungenge baba bakwiye kugira, kuko hari uko babanza gutegurwa.

Ati ” Tubanza kubategura mbere yo guhuza izo mpande zombi. Turaganira tukabumvisha impamvu yabyo; ikigamijwe ko ari ukugirango habeho gusasa inzobe tubwizanya ukuri hagamijwe iterambere ry’umuturage.”

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri Gakenke na Murwanashyaka Evariste wa Cladho

Akomeza avuga ko umuturage afashwa kumva ko kugaragaza ibitagenda atari uguca inka amabere, n’umuyobozi ntiyumve ko agomba kubifata nabi. Asaba kandi abayobozi kumva ko umuturage ari we zingiro rya byose, akaba agomba kugira uruhare mu bimukorerwa biciye kugira uruhare mu igenamigambi rigamije iterambere rye.

Abayobozi bisuzuma

Ibiva muri iki gikorwa uretse kugaragaza ishusho y’uko abaturage babona serivisi bahabwa, akarere gasabwa gukemura ibibazo abaturage bagaragaje, ibyo katabasha bigakemurwa hifashishijwe gahunda zitandukanye.

Iyi gahunda iri gukorwa mu gihe hatangiye igihembwe cyo gukora igenamigambi n’ingengo y’imari ya leta. Ibiva muri ibi biganiro Cladho ibisangiza akarere, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi hagaragazwa ibyaherwaho mu igenamigambi.

Ubushakashatsi bwashyizwe ahabona n’urwego rw’igihugu ruahinzwe imiyoborere RGB,  bwagaragaje ko abahinzi bishimiye serivisi bahabwa mu buhinzi ku kigero cya 52.5%, mu gihe banenga ko gahunda yo kuhira imyaka ku kigero cya 82%.

Uyu mushinga umaze igihe ukorerwa mu turere 8 mu Rwanda; ari two Musanze, Gakenke, Muhanga, Kamonyi, Nyanza, Nyaruguru na Gisagara.

Ntakirutimana Deus