Musanze: Gahunda abahinzi bitiranyaga no kubatwarira ubutaka imaze kubateza imbere

Gahunda ya Twigire Muhinzi yateje imbere abahinzi nk’uko babyivugira, bigahamywa na leta itanyuranya n’imiryango ya sosiyete sivile, iyi gaunda n’izindi ziyunganira abaturage bakizimenya bazitiranyije no gushaka kubatwarira ubutaka.

Ibi byatangajwe n’abagore baturuka muri koperative zitandukanye zo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, ku wa Kane tariki ya 8 Ugushyingo 2018, ubwo bahugurwaga kuri gahunga za leta zigamije guteza imbere ubuhinzi.

‘Twigire Muhinzi” ni uburyo bushya bw’iyamamazabuhinzi bugamije kongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi umuturage abigizemo uruhare. Iyi gahunda yunganirwa n’izindi zirimo guhuza ubutaka, guhinga igihingwa kimwe ndetse no kwifashisha inyongeramusaruro.

Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’ibigori mu karere ka Musanze, Mujawamungu Hilarie avuga ko bigishwa iby’iyi gahunda n’izindi ziyunganira babibonagamo uburyo bwo kubatwarira ubutaka.

Ati ” Mbere bakitwegereza iyi gahunda twari tuzi ko bagamije kudutwarira amasambu. Buhoro  buhoro abagoronome baraduhugura bitugirira akamaro kanini. Duhinga igihingwa kimwe ku butaka buhuje, tugahingira ku gihe, ifumbire ikatugereraho ku gihe, dore ko tutari tuzi no kuyikoresha. Mbere wavugaga ifumbire umuturage akaba yagutuka”

Icyo gihe  ngo bibazaga uko ubutaka bw’umuturage buzahuzwa buri wese akamenya ubwe, n’uko bazafata imwe mu mirima bakajya bayigiraho, bamwe bagakeka ko leta igamije kubatwara ubutaka bwabo. muyobozi w’ihuriro ry’amakoperative 50 arimo abanyamuryango 1007, avuga mbere bahinga mu kajagari, iyi gahunda igatuma bakareka bakongera umusaruro.

Kumenya iyi gahunda kandi ngo byatumye abaturage bunguka ubumenyi bwo gutanga ibitekerezo byo ku bijyanye n’ingengo y’imari ikoreshwa mu buhinzi.

Umuyobozi w’umushinga ugamije gukangurira abaturage kugira uruhare mu ngengo y’imari igenerwa ubuhinzi aganira n’abatuye Muko ku ruhare rwabo

Ibi kandi bishimangirwa na Icyimanizanye Judith wo mu Murenge wa Muko, uvuga ko yabafashije guhinga kijyambere, bakagira umusaruro, abana bakarya bagahaga, bagasagurira n’amasoko, ndetse bamwe bakava mu byiciro by’ubudehe n’ibindi. Ibi bituma ahinga akeza nk’aho mbere yasaruraga ibiro 10 akaba ahasarura nka 60.

Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere mu Murenge wa Muko, Irivuzimana Leonard avuga ko gahunda ya twigire muhinzi yafashije abaturage mu buryo bugaragara.

Avuga ko bicara hamwe n’abo baturage bakagena ibizakenerwa mu gihembwe cy’ihinga. Bagena kandi ubutaka n’igihingwa bahingaho.

Ati ” Yadufashije kubumbira hamwe abahinzi, twebwe abatekinisiye tukababona n’umufatanyabikorwa akaba yababona muri ya matsinda ya twigire muhinzi ari hirya no hino mu midugudu. Bifasha kandi mu gutegura igenamigambi mu buhinzi mbere y’itangira ry’igihembwe cy’ihinga.”

Umuhuzabikorwa wa gahunda yo kuzamura imyumvire y’abahinzi b’abagore bo mu cyaro muri CCOAIB, Madamu Wihogora Aloysie ashima umusaruro imaze gutanga.

Ati ” Yatanze umusaruro kandi ikomeje no kuwutanga. Iyo urebye aho umuturage amaze kuva n’aho amaze kugera, uko bari kwiyandikisha muri nkunganire ( uburyo bwo guhabwa ifumbire), usanga umuturage abyumva, akoresha telefoni muri ubu buryo bugaragaza ubuso bw’umurima we bikamufasha no kugirwa inama.

Leta ishyira mu bikorwa izi gahunda ifatanyije n’imiryango ya sosiyete sivile irimo Impuzamiryango ikora ku bijyanye n’iterambere ry’icyaro CCOAIB ( Conseil de Concertation des Organisations d’Appui aux Initiatives de Base” CCOAIB), Impuzamiryango ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, CLADHO n’ umuryango mpuzamahanga nterankunga Action Aid.

Gahunda y’iyi miryango mu Ntara y’Amajyaruguru yabereye mu Murenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke mu gihe mu Karere ka Musanze ibera muwa Muko igakomereza mu wa Shingiro

Ntakirutimana Deus