Leta y’u Rwanda igiye kwita mu buryo budasanzwe ku barwayi bo mu mutwe bari bandagaye mu mihanda

Leta y’u Rwanda iratangaza ko igiye kwita ku barwayi bo mu mutwe ku buryo budasanzwe biciye mu gufata imyirondoro yabo ku buryo itasibangana ndetse no kubavuza.

Ni gahunda iri gushyirwamo imbaraga ku buryo budasanzwe. Aba barwayi bazajya bafatwa imyirondoro biciye mu gufata igikumwe.  Ibyo bizatuma nta we uzongera kuburirwa umwirondoro, kuko mbere hajyaga hagaragara benshi badafite imyirondoro no kubitaho bikagorana.

Aba barwayi kandi bazajya bahabwa amacumbi ku batayafite. Bazakorerwa kandi ubwisungane mu kwivuza ku buryo bazajya bavurwa uko bikwiye.

Iki kibazo ngo aho giteye inkeke ni mu karere ka Musanze ahari abagera kuri 775 nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Uwamariya Mariw Claire. Iyi mibare igizwe na hafi icya kabiri gifite ikibazo cy’igicuri n’abafite uburwayi bwo mu mutwe busanzwe. Yagaragajwe muri raporo yakozwe n’abajyanama b’ubuzima mu mwaka ushize.

Umuyobozi ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe ku rwego rw’ibanze, Misago Claire Nancy avuga ko imibare igaragara muri aka karere ariyo yatumye bahakorera inama yahabereye ku wa Kane tariki ya 8 Ugushyingo 2018.

 

 

 

Inkuri irambuye ni mu kanya….