Uko imiryango Action Aid, Cladho na CCOAIB yazamuye agaciro k’umugore, umuturage akamenya ingengo y’imari

Abaturage bajyaga bumva ijambo ingengo y’imari mu itangazamakuru batazi icyo ari cyo, ubu basigaye bayizi babikesha imiryango ya sosiyete sivile, bamwe muri bo bajya mu nteko gukora ubuvugizi ngo icyo batari bazi kibe cyakongererwamo amafaranga abafasha kwiteza imbere.

Biciye mu mushinga SCAB (Strengthening Civil Society Organisation Capacity in Promoting Sustainable Agriculture Policies and Citizens Participatory Budgeting in Rwanda) ugamije guteza imbere gahunda z’ubuhinzi mu buryo burambye no kuzamura uruhare rw’abaturage mu bijyanye n’ingengo y’imari igenerwa ubuhinzi…. abaturage bagenda bamenya icyo ingengo y’imari ari cyo nk’uko byemezwa na Kwizera Emmanuel, umuhuzabikorwa w’uyu mushinga muri Muryango nterankunga Action Aid.

Uyu muyobozi avuga ko abaturage batanga ibitekerezo bahereye ku mudugudu bikazamuka muri izo nzego bikagera ku karere no ku rwego rw’igihugu ku byerekeranye n’ingengo y’imari igenerwa ubuhinzi, akaba abona ari intambwe imaze guterwa. Ubwo yasuraga abatuye Musanze tariki ya 9 Ugushyingo 2018 yaganiriye n’abatuye Umurenge wa Muko abona uburyo basobanukiwe n’iyi ngengo.

Umuyobozi w’umushinga ugamije gukangurira abaturage kugira uruhare mu ngengo y’imari igenerwa ubuhinzi aganira n’abatuye Muko ku ruhare rwabo mu gikorwa bari bafatanyijemo na CCOAIB

Mu itangizwa ry’uyu mushinga, Umuyobozi mukuru wa Action Aid mu Rwanda, Madame Josephine Irene Uwamariya yavuze ko uzamara imyaka itatu utanze umusaruro ugaragara ku ruhare rw’umuturage mu bimukorerwa, cyane kurugira mu ngengo y’imari igenerwa ubuhinzi.

Ibyo byagezweho ku bufatanye bwa leta n’imiryango ya sosiyete sivile irimo umuryango nterankunga Action Aid, Ihuriro ry’imiryango ku burenganzira bwa muntu Cladho n’ihuriro ry’igamije kuzamura icyaro (CCOAIB) ndetse n’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi (EU).

Murwanashyaka Evariste ushinzwe ibikorwa muri Cladho avuga kenshi ku ruhare rw’abaturage mu bibakorerwa

Abaturage bavuga ko mbere batari bazi ibijyanye n’ingengo y’imari ariko ubu ngo barabisobanukiwe bavanamo n’inyungu zikomeje kwiyongera.

Mujawamungu Hilarie, ahagarariye koperative z’abahinzi b’ibigori mu karere ka Musanze ‘ Imboni z’Iterambere. Ni ihuriro rigizwe n’izigera kuri 50 zihuje abahinzi 1507. Avuga ko mbere bari mu icuburindi ku bijyanye n’iyi ngengo.

Ati ” Mbere ingengo y’imari igenerwa ubuhinzi yari nke ntitwabonaga ari nke gusa kuko tutari tuzi n’aho bikorerwa.Twumvaga ko byakorerwaga hejuru cyangwa nta n’ibiriho; mbese nta ruhare twabigiragamo.”

Akomeza avuga ko ubu babimenye babikesha umuryango Action Aid kandi bakabivanamo inyungu zikomeye.

Ati “Twagize uruhare rwo gukora ubuvugizi dusaba ko ingengo y’imari yakwiyongera, yariyongereye….Uyu munsi tujya no mu nteko iyo batangaza ingengo y’imari. Byaradufashije kandi bitwongerera umusaruro cyane, ibyo byose turabishimira leta ariko cyane cyane Action Aid.”

Yongeraho ati “Uyu mwaka mu kwezi kwa 5 nagiye mu nteko. Twarabivuze ujya hariya ukabivuga nta mususu…Umusaruro ugenda ugaragara kandi urafatika. Njye buri mwaka mu nteko njyayo, n’uyu mwaka mu kwezi kwa 6 mvuye muri Mauritanie.”

Avuga ko izi gahunda ndetse n’iyi miryango byabafashije bigatuma abagore bagira ijambo.

Ati “Byatumye kandi abagore bagira ijambo ku butaka, kuko mbere abagabo babwihariraga bakabukoresha icyo bashaka, banabugurisha.”

Mukeshimana Dorothé na we ni umuturage wo  mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza. Uyu yatangajwe no kwinjira mu Nteko ishinga Amategeko yari azi ko ari iy’abakomeye, abanyabwenge n’abandi.

Nyuma yuko hatangazwa imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari 2017/2018 bafashijwe na Action Aid ku bijyanye ni gutanga ibitekerezo kuri iyo ngengo. Ni igikobwa bari bamazemo imyaka ibiri bahugurirwa. Ijwi ryabo ryumvikanishaga icyifuzo cy’uko ingengo y’imari igenerwa ubuhinzi ikwiye kuba kuri 5% by’ingengo y’imari yose ikagera ku 10% nk’uko ibihugu byabisabwe mu masezerano y’i Maputo.

Ku ruhande rwa leta, Irivuzimana Leonard ushinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere mu murenge wa Muko mu Karere ka Musanze abona abaturage baramenye iby’ingengo y’imari kandi bigatanga umusaruro wiyongereye.

Avuga ko bajya mu midugudu bagashishikariza abaturage gutanga ibitekerezo bizifashishwa mu kugena ingengo y’imari harimo n’iyo mu buhinzi.

Ati “Ingengo y’imari iyo igiye gutangira muri Nyakanga tugira igihe cyo kujya mu midugudu gusobanura ingengo y’imari bagatanga ibyifuzo bizamuka kugera ku karere. Akarere kagahitamo ibikenewe kurusha ibindi bikajya ku rwego rw’igihugu.”

Ibi ni iby’ingengo y’imari rusange asanga abaturage nka 65% bavuga ko bayizi.

Ntibasigaye inyuma kandi kuko bazi ibijyanye n’iyo ngengo ikoreshwa mu buhinzi

Ati ” Ugiye mu mudugudu uwo ari wo wose ukababwira ngo hari ibintu muzi ku ngengo y’imari yifashishwa mu buhinzi nka 60% bakubwira ko babizi babyumva. Ubabajije uti ‘hari aho mwatanze ibitekerezo ku byabakorerwa ku buhinzi, barakubwira bati “Twavuze ku gishanga runaka, ko nta byangombwa by’ubutaka dufite, ko dukeneye isoko ry’umusaruro wacu, ko dukeneye kudutunganyiriza aha n’aha kubera ikibazo cy’isuri….”

Aba baturage kandi barasabwa kubibashishikariza abandi bagatanga ibitekerezo.

Umusaruro w’iyi gahunda uzatuma abatuye umurenge wa Muko kuri site ya Karuyege iri hagati mu misozi imanukaho amazi menshi bazongerwa imiyoboro ituma atangiza imyaka y’abaturage. Ni igikorwa kizagirira inyungu abahinzi 240 bahinga kuri iyi site.

Ku bijyanye n’abaturage ati ”  Bizatuma abahinzi bamenya ibikorerwa kuri iyo site, bibarinda gukorera mu gihombo. Umuturage azamenya ibizakorwa na leta n’uruhare rwe rushobora kunyuzwa mu muganda kandi ku nyungu ze.

Asaba abaturage kumvira abayobozi  kuri gahunda za leta zirimo n’iyi kandi bagatangaho ibitekerezo banyuze mu nzira zose zishoboka kugirango irusheho kunozwa.

Ati “Kwigisha bigomba guhoraho biciye muri gahunda ya twigire muhinzi, aho abo muri sosiyete sivile , amadini n’amatorero bashishikariza abaturage gahunda za leta cyane iyo y’ingengo y’imari yo mu buhinzi.

Ku bijyanye n’imbogamizi avuga ko hari abaturage batazi uruhare rwabo muri iyi gahunda cyane abatazi gusoma no kwandika.

Bitewe no gusobanukirwa yo kugira uruhare mu ngengo y’imari ya leta igenerwa ubuhinzi, byatumye mu mwaka 2017/2018 Leta ifatanyije na sosiyete sivile n’abaturage bakora ubuvugizi maze miliyari zisaga 30 z’amafaranga y’u Rwanda yari agiye kugabanuka ku ngengo y’imari igenewe ubuhinzi atagabanuka. Ayo mafaranga yanganaga na 30% by’agenerwa ubuhinzi.

Itangazo rya Maputo na Malabo rigena ko leta z’ibihugu bya Afurika zigomba gushora mu buhinzi amafaranga angana na 10% by’ingengo y’imari yose y’umwaka. Gusa mu Rwanda usanga atarenga 7%.

Ibyagiye bikorwa n’abaturage bafashijwe na sosiyete sivile byatanze umusaruro kuko ingengo y’imari igenewe ubuhinzi mu mwaka w’ingengo y’imari 2018/19 yariyongereye iva kuri 5% igera kuri 7% nk’uko Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi,  Dr. Uzziel Ndagijimana yabitangarije Inteko Ishinga Amategeko kuwa 14 Kamena 2018, ko iyi ngengo mu buhinzi n’ubworozi yagenewe asaga miliyari 24 na miliyoni 700.

Ubuhinzi ni urwego rufatwa nk’urufatiye runini mu bukungu, kuko butanga umusanzu ungana na 31% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP). Muri 2017 bwaje ku mwanya wa kabiri nk’urwego rwinjiriza amafaranga menshi igihugu. Muri uwo mwaka kandi Ubuhinzi bwatumye ibyoherezwa hanze byinjiza asaga miliyoni 428 z’amadorali ya Amerika, mu gihe muri 2015 zari 262.

Depite Francisca Tengera yasabye gukomeza gutekereza kuri uru rwego rutanga akazi kenshi ku Banyarwanda, kuko abagera kuri 72% by’abaturage b’u Rwanda basaga  miliyoni 12 bakora imirimo ibushingiyeho. Muri 2017 abasaga miliyoni 5 nibo bakoraga ibushingiyeho, muri abo miliyoni imwe hafi n’igice (1.3) bakoreraga muri koperative z’abahinzi 8,829.

Wihogora Aloysie wa CCOAIB (Utangira ibumoso).

Imiryango ya sosiyete sivile nka Cladho ihugura abaturage ku burenganzira bwabo no gutanga ibitekerezo k’uko bahabwa serivisi biciye mu ikarita nsuzumamikorere. CCOAIB ibahugura kuri gahunda za leta zirimo Twigire Muhinzi n’izindi, Action Aid ibahugura ky kumenya uburenganzira(cyane abagore) no kugira uruhare ku mutungo no gutanga ibitekerezo ku ngengo y’imari igenerwa ubuhinzi biciye mu mushinga Scab. Uyu muryango kandi uhugura abanyamakuru na sosiyete sivile ngo bagirane imikoranire igaragaza ibyo uyu mushinga ugeza ku Banyarwanda.

Hejuru ku ifoto: Umuyobozi Mukuru wa Action Aid aganira n’abaturage kuri izi gahunda mu karere ka Gisagara.

Ntakirutimana Deus