Ngoma: Yatawe muri yombi nyuma yo guca Frw no gutanga ibikoresho yiyitirira Plan International

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma bwaregeye urukiko  dosiye y’umugabo ukekwaho gukoresha inyandiko mpimbano ndetse n’ ubwambuzi bushukana n’ ububeshyi aho yiyitaga umukozi w’umushinga Plan International akambura abaturage, abasaba amafaranga akababwira ko umushinga uzarihiriraa abana babo.

Ku itariki ya 04 Gicurasi 2021 hamenyekanye inkuru y’umugabo  ukekwaho gukoresha inyandiko mpimbano aho yiyitaga umukozi wa Plan International Rwanda, agashuka abaturage ko umushinga ukeneye abana bafite hagati y’ imyaka 5 na 10, bakazarihirwa amashuri ndetse bagahabwa n’ ibikoresho by’ ishuri. Yakomeje  ababwira ko uko abana baba benshi ariyo mahirwe yabo kuko bazarihirwa na kaminuza.

Yaberetse ibyangombwa birimo n’ amakarita y’ akazi agaragaza ko ari umukozi w’uyu mushinga. Akagenda  yaka buri muturage amafaraga ibihumbi 5000frw yo kwandikisha  umwana, nyuma aza kugenda abaha amakaye 5, ikaramu 2, ndetse umuti w’isabune na colgate.

Uregwa abaturage baje kumukeka,  batanga amakuru arafatwa yemera ko yari yatetse imitwe  kubera ubukene nkuko NPPA yabyanditse

Naramuka ahamwe n’ icyaha azahanishwa ingingo ya  174 iteganya guhana icyaha cyo  kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’ ingingo ya 276 iteganya guhana icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.