Ngoma: Umugore ashobora gufungwa burundu azira kwica umwana we amuziza ibijumba

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma bwashyikirije urukiko umugore ukekwaho kwica umuhungu we amuhoye ko yamuhekenyeye ibijumba yari agiye guteka.

Ku itariki ya 03 Gicurasi 2021, umugore  utuye mu mudugudu wa Irebero , Akagari ka Rukoma, Umurenge wa Sake mu karere ka Ngoma, yarimo ahata ibijumba hanyuma umuhungu we araza atangira kubihekenya nyina biramurakaza ahita amukubita inkoni ebyiri umuturanyi wari aho arabakiza areka kumukubita.

Byageze aho  uyu muhungu ajya  mu gasantere kari aho agarutse mu rugo  asanga nyina akirakaye,  amukubita ikintu kitabashije kumenyekana mu musaya ahita agwa aho arapfa. Uyu mugore  abonye ko  uyu mwana we apfuye  , yatangiye  gutabaza kuko yari yavuye amaraso menshi mu mazuru no mu kanwa.

Ubu uregwa afungiye kuri kasho ya Sake aho ategereje kuburana ku ifungwa ry’agateganyo nkuko NPPA yabyanditse. Dosiye ye yashyikirijwe urukiko tariki 17 Gicurasi 2021.

Naramuka ahamwe n’ icyaha azahanishwa  ingingo ya  107 y’itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho riteganya igifungo cya burundu.