U Bufaransa bwasoneye Sudani umwenda wa miliyari 5 z’amadolari
U Bufaransa buvuga ko buzahanagura ideni ringana na miliyari 5 z’amadolari ya Amerika, bwari bufitiwe na Sudani, u Budage nabwo bwemera guha imfashanyo icyo gihugu, mu nama iri kubera i Paris, yo gufasha Sudani no kuzamura ubukungu bwa Aufrika bwasubijwe inyuma na Covid-19.
Iyo nama ikoranije abakuru b’ibihugu bya Afrika barenga cumi, hamwe n’intumwa zihagarariye imiryango mpuzamahanga y’ubukungu, ubumwe bw’u Burayi hamwe n’u Bushinwa.
Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yavuze ko yashimye ko kubona leta y’inzibacyuho iri kwerekeza igihugu kuri demokarasi, byerekana ko icyo gihugu gikwiye gushyigikirwa mu bukungu na politike.
Minisitiri w’intebe wa Sudani, Abdalla Hamdok, avuga ko igihugu cye gitunze ubutare mu butaka , kitari guhabwa iby’ubusa, ariko ko gikeneye abashorayo.
Ibiganiro byo kuri uyu wa kabiri kuri Afrika biribanda ahanini ku ngaruka z’ubutunzi zatewe na COVID-19, yahagaritse urwego rwa ba mukerarugendo hamwe n’izindi nzego. Banki nkuru y’isi igereranya ko hiyongereye miliyoni 34 z’abakene muri Afurika, babeshejweho n’amafaranga adashyika mu madolari abiri ku munsi , cyane mu karere ka Afurika kari munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Ivomo:VOA