Neretse yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 25

Urukiko rwa rubanda mu Bufaransa rwakatiye Neretse Fabien imyaka 25 y’igifungo nyuma y’umunsi umwe rumuhamije icyaha cya jenoside n’iby’intambara.

Mu rukiko rwa rubanda I Bruxelles, abantu baratuje , ni ijwi ry’umucamanza Sophie Leclerq , rirangira mu cyumba cy’iburanisha. Neretse akatiwe imyaka 25 Ubushinjacyaha bwari bwasabye igifungo cy’imyaka 30 yageza ku myaka 15 akaba yasaba kurekurwa by’agateganyo, ubwunganizi bwa Neretse bwatakambye bugaragaza impamvu nyoroshyacyaha , busaba ko iyo myaka 30 yagabanuka ikaba 15 nabwo hakazabaho kurekurwa by’agateganyo dore ko n’ubusanzwe mu mategeko y’u Bubiligi abitwaye neza muri gereza benshi barekurwa by’agateganyo iyo bamazemo 1/3 cy’igifungo bakatiwe.

Abunganira Neretse basobanuye ko ku myaka 71 Neretse afite ubu , n’uburwayi budakira bwatumye afite ubumuga buri ku gipimo cya 80%, ko aramutse afunzwe iyo myaka 15 yazagwa muri gereza. Urukiko ruvuze ko icyo gifungo cy’imyaka 25 hitawe ku myaka ye.

Neretse Fabien abaye uwa mbere uburanishijwe n urukiko rwo mu Bibiligi ku cyaha cya Jenoside , izindi manza ennye zabaye baburanaga ku byaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha byo mu ntambara.

Muri izo manza abantu 8 bagiye bahabwa ibihano byo gufungwa biri hagati y’imyaka 10 na 30.
Neretse mbere yagombaga kuburanira hamwe n’abandi bagabo babiri nabo bakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside Nkunduwimye Emmanuel alias komboka na Gakwaya Erneste. Nyuma inzego z’ubutabera mu Bubiligi zifata icyemezo cy’uko buri wese azaburana ukwe. Urubanza rwa Neretse rwatangiye tariki ya 4 ugushyingo hatorwa inyangamugayo 24 zirimo 12 zaruburanishaga n’abasimbura 12, iuranisha nyirizina ryatangiye tariki ya 7 ugushyingo riyoborwa n’abacamanza batatu babigize umwuga, Afite iminsi 15 yo kujurira.

Neretse yahamijwe icyaha cya jenoside, kigizwe n’ibikorwa binyuranye birimo gushaka kurimbura ubwoko tutsi harimo n’ibyaha byo mu ntambara aho yahamijwe kugira uruhare mu rupfu rw’abantu 9 barimo abo mu muryango wa Bucyana, uwa Gakwaya ndetse n’uwa Sissi.

Yahamijwe kandi kugira uruhare mu rupfu rwa Anastase Nzamwita, Joseph Mpendwanzi n’abandi bantu batamenyekanye b’i Mataba muri Gakenke.

Perezida w’uru rukiko yagize ati “Uregwa yagize uruhare muri ibi byaha, kuko iyo atarugiramo ntibiba byarakozwe. Yakoze ibyaha by’intambara mu rupfu rw’umubiligikazi Belge Claire Beckers, umugabo we Isaie Bucyana, n’umukobwa wabo Katia Bucyana,n’abandi bantu 4 (Colette Sissi, Lily, Grâce, na Jean de Dieu)”.

Ibi byaha yabikoreye i Nyamirambo muri Nyarugenge n’i Mataba muri Gakenke. Uyu mubiligikazi yicanywe n’umugabo we Bucyana wari umututsi n’umwana wabo Katia wari ufite imyaka 20 y’amavuko ndetse n’abaturanyi babo, bicwa tariki 9 Mata 1994 i Nyamirambo. Mu byo yaregwaga harimo kuzana interahamwe zikabuza aba bantu 11 kwihisha ubwo ubwicanyi bwari butangiye gufata indi ntera muri Kigali nyuma y’ihanurwa ry’indege y’uwari perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal.

Anahamwa n’icyaha cyo kugambirira kwica abantu batatu n ubwo atabigezeho. Abo barimo Felicite Ryamukuru ayobora Ibuka ishami ryo mu Bubiligi.

Umunyamategeko Jean Jacqes umwe mu bunganizi ba Neretse yanenze kuba ibisobanuro bagiye batanga ngo nta na kimwe cyahawe agaciro mu gufata umwanzuro.

Ati “Ni icyemezo ku byaha bishinjwa umukiliya wacu, cyafashwe n’inteko y’inyangamugayo 12 ,bakoze akazi kadasanzwe ko gusuzuma no gusesengura ibyavuzwe byose n’abatangabuhamya mu gihe cy’ibyumweru bitandatu, ntabwo dosiye twayibonaga kimwe nabo , twari dufite ibimenyetso twagiye tugaragaza ariko mu bintu byose basobanuye ku mpamvu z’iki cyemezo nta na hamwe bahaye agaciro ibisobanuro twagiye dutanga.
Icyaha cy’ingenzi yari akurikiranyweho bakimuhamije ,ni icyaha gikomeye kiruta ibindi yaba mu mategeko y Ububiligi yaba no mu mategeko mpuzamahanga, birumvikana ko igihano kizaba kiremereye.”

Ku rundi ruhande,Umushinjacyaha avuga ko Neretse yagize uruhare mu nama rusange zahamagariraga kwica abatutsi ndetse anatanga intwaro ku nterahamwe ngo zibice.

Ku ruhande rwa Neretse yakunze kuvuga ko ari umwere wakundaga ubwoko bw’abatutsi. Ndetse mu ijambo rya nyuma yavugiye mu rukiko ubwo iburanisha ryaganaga ku musozo yatsindagiye ko ko ari umwere kandi ko azahora ari we.

Umwanzuro ku byaha bihama Neretse, uje nyuma y’iminsi ibiri, inyangamugayo ziri mu mwiherero aho zasuzumye ubuhamya busaga 100 bwatanzwe nmu rukiko , banasuzuma dosiye y urubanza yavuye mu iperereza igizwe n’impapuro zisaga ibihumbi 40.

Neretse abaye umunyarwanda wa mbere urukiko rwo mu Bubiligi ruhamije icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi. Ashobora guhabwa igihano cy’igifungo cya burundu kubera ibyaha bimuhama birimo icy’intambara.

Yafatiwe mu Bufaransa mu 2011, akurikiranweho ibi byaha ariko nyuma ararekurwa. Martine Beckers umuvandimwe w’umubiligikazi Neretse ashinjwa kwicisha yakomeje kumukurikirana nkuko yari yabitangiye kuva mu 1994 kugeza ubwo ikirego cye basanze gifite ishingiro bityo atangira kuburanishirizwa mu rukiko rwa rubanda mu Bubiligi.

Neretse yari azwi cyane i Mataba muri Gakenke ahari ibikorwa yari afatanyije n’abandi birimo ishuri ryisumbuye n’ubu bakimwitirira (abaturage bavuga ko ari ishuri rya Neretse) nk’uwahoze ari uvuga rikijyana muri ako gace we na bagenzi be bahakomoka n’abari bahatuye baharaniye guteza imbere.

Ntakirutimana Deus