Isi ikeneye ubutabera ihanze amaso i Bruxelles guhera ejo itegereje isomwa ry’urubanza rwa Neretse

Inteko y’inyangamugayo 12 ingana n’intumwa 12 za Yezu/Yesu iteraniye i Bruxelles mu Bubiligi ifata icyemezo ku rubanza rwa Neretse izi nyangamugayo zimaze iminsi ziburanisha, iyi nteko iratanga umwanzuro niba yarakoze jenoside cyangwa niba atarayikoze.

Aba bagabo 6 n’abagore 6 b’inyangamugayo batari abacamanza b’umwuga, bateraniye muri hoteli muri uyu mujyi guhera ejo saa moya z’ijoro bafata umwanzuro kuri uru rubanza rwatangiye kuburanishwa tariki 7 Ukuboza 2019.

Inteko y’inyangamugayo iri mu mwiherero iratora icyemezo kivuga niba hari ibyaha bihama Neretse cyangwa niba ntabyo.Barimo gutora ibibazo bivuga ku biregwa Neretse, ni ibibazo 18 bagomba gusubiza. Neretse we yasoje kugira icyo avuga muri uru rubanza agira ati “Ndi umwere, ndi umwere kandi nzakomeza kubivuga.”

Izi nyangamugayo muri uyu mwiherero zongeye kurahira, zisabwa gusubiza ibibazo neza, kandi gusiribanga (urupapuro rupfuye) rujya mu nyungu z’uregwa. Iyo amajwi abaye 6 kuri 6 ku kibazo runaka, bijya mu nyungu z’uregwa.

Isi ikeneye cyangwa yifuza ubutabera itegerejanyije amatsiko umwanzuro w’uru rukiko nkuko mu gihe cyo gutora papa, abantu bajya ahitegeye umujyi wa Roma ukikijwe n’imisozi irindwi (Aventin, Cælius, Capitole, Esquilin, Palatin, Quirinal na Viminal), bategereje ubwoko bw’umwotsi uri buzamuke mu kazamuramwotsi k’inzu abakaridinali babyemerewe baba bicayemo bamutora.

Uretse abari i Roma n’abari mu bihugu kure baba bakurikirana uyu muhango kuri televiziyo bashobora kumenya ko papa yatowe umunyamakuru ataravuga ahubwo bitegereje umwotsi baberetse. Iyo ari umweru; papa aba yatowe. Waba umukara; papa aba atatowe barongera bagatora.

Kimwe n’ab’i Roma, Ab’i Mataba n’i Nyamirambo aho Neretse akekwa gukorera ibyaha kimwe n’abandi bantu batandukanye ku Isi bategereje umwanzuro kuri uru rubanza.

Abanyamakuru ba Pax Press(umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro) bagiye batanga amakuru kuva uru rubanza rwatangira, bari i Bruxelles hafi y’inyubako abagize uru rukiko bateraniyemo ngo bageze ku Isi umwanzuro kuri uru rubanza.

Nujya gutangazwa barahamagara abanyamategeko babahe isaha imwe yo kuba bahageze, ubundi bawusome.

Umwanzuro w’uru rubanza rwa Neretse ngo niwo utinze kurusha indi muri uru rukiko kuva rwabaho mu Bubiligi. Impamvu ni uko ari ubwa mbere hano bagiye kuburanisha icyaha cya Jenoside, ibijyanye n’iki cyaha (jenoside) ni cyo kibazo mbere ku buryo ubwacyo kitajya munsi yamasaha 6 bakivugaho(ayo yashize ahagana saa sita z’ijoro ryakeye).

Ingingo zagiye zigarukwaho mu rukiko nazo ubwazo zatuma iyi nteko itinda kuko Neretse ashinjwa kuba yaba yarahamagaye abasirikare bakica abantu, kuba yaragiye mu nama ikangurira abantu kwica, kuba yaratwaye umuntu akicwa (Mpendwanzi), kuba abakozi be yarabahaye imbunda zigakoreshwa mu kwica.

Ibi ngo bBgomba gukurura impaka rero kuko nta nahamwe yishe ku buryo buziguye (direct) nkuko byagiye bivugirwa mu rukiko. Nyamara mu mategeko umushinjacyaha muri uru rubanza (procureur) yavugaga ko “niyo bitagira ingaruka wabipanze, biraguhama” mu mategeko y’u Bubiligi.

Niyo mpamvu ibibazo 3 bya nyuma, 16,17,na 18 bamushinja kugambirira kwica abantu 3 ariko bakiriho.

Muri make ibibazo bikubiyemo ibyaha bitanu: Icya Jenoside, icyo kwica abantu 9 i Nyamirambo, icyo kwica abantu babiri Mataba, icyo kwica abantu batazwi umubare Mataba, n’icyo kugira umugambi wo kwica abo batatu na Nyamirambo bakiriho.

Gusa umushinjacyaha yamaze kumukuraho icyaha cyo kwica abandi bantu babiri bagiye Nyamirambo ku Mumena, kuko baguye mu nzira bajya CHK. Abandi avugwaho bapfaga ako kanya, hatarimo kandi icyaha cya Jenoside.

Neretse akurikiranywe kugira uruhare mu rupfu rw’aba bantu uretse uri kuri nimero 8 na 9, umushinjacyaha avuga ko atabakurikiranwaho kuko baguye mu nzira bajya kwa muganga.

1.Isaie bucyana
2.Claire Beckers
3.Katia Bucyana
4.Colette Sisi
5.Lily Umubyeyi
6.Grace Tangimpundu
7.Jean De Dieu Sambiri
8.Ildephonse Ngarambe
9.Sixsbert Rutonesha
10.Julienne Mukayumba
11.Ines Gakwaya
12.Joseph Mpendwanzi
13.Anastase Nzamwita
14. Abandi batagaragajwe (Personnes non identifiees) Kugambirira kwica
(Tentative d’Homicide) Regine Bategura;Emmanuel Nkaka; na Marie Antoinette Umurungi.

Ibi ni ibibazo babyise ibyaha by’intambara (Crimes de guerre) mu gihe icya 18 ari icya jenoside.

Mu gihe urukiko rwaba rusubije ibibazo 18 yahawe, maze umubare munini ukemeza ko Neretse yakoze jenoside, iki cyaha cyaba kimuhamye kuko uru rukiko rutagira ubujurire, ahubwo ikibaho ari ukwiyambaza urukiko rusesa imanza ngo hasuzumwe ingingo z’amategeko zaba zarirengagijwe.

Ntakirutimana Deus