Umuryango wafashije abantu 46 ‘kwitahira mu mahoro’ uracyafite imbogamizi

Umuryango wita ku bafite ububabare bukabije buterwa n’indwara zidakira(Rwanda Palliative Care and Hospice Organization-RPCHO) wifuza kongera abo ufasha muri gahunda zawo, dore ko abarwara indwara witaho[zidakira zirimo kanseri na diyabete] bakomeje kwiyongera, ariko ukazitirwa n’ubushobozi buke.

Mu mwaka w’2017 uyu muryango wafashije abantu 46 bari barembejwe n’uburwayi bukomoka ku ndwara zidakira bari bafite, kwitahira mu mahoro. Umuyobozi wawo Dr Uhagaze Jean Pascal Blaise avuga ko bifuza gufasha abarwayi benshi kwiyakira mu burwayi bwabo bakitahira mu mahoro[Kwitaba Imana], gusa ngo haracyari imbogamizi.

Ati “Umuntu aba urwaye indwara ikomeye kandi azi ko agomba gupfa, igikomeye ni ukumurinda ububabare, agomba gufashwa kubyakira akabana neza n’ubwo burwayi, umuryango ukamufasha gutahana icyubahiro cyubumuntu, ntapfe yihebye avuga ko abantu bamutereranye. Ibyo nibyo tubafasha tubasanga mu ngo zabo, ndetse n’ibindi bikorwa bituma biyakira, ariko haracyari imbogamizi.

Ati “Hari ikibazo cy’abakozi bake, batajya baruhuka kubera umubare munini w’abarwayi twitaho, ubushobozi bukuri buke, hari abo dusanga mu misozi bigoye kuhagera, kandi tugomba gukora uko dushoboye ngo buri murwayi wese abona ubu bufasha.”

Uyu muryango uhugura abarwaza ngo basobanukirwe n’uburyo bwo kwita ku barwayi babo, ndetse n’abanyamadini babakafasha, ariko ngo byose bihurirana na cya kibazo cy’ubushobozi.

Bimwe mu byifuzo ufite birimo ubufatanye ngo buri murwayi wese abone uburenganzira bwe n’umukirikirana, kandi ngo atahe yarahawe ubuvuzi n’ubufasha bukwiriye.

Uretse ubufasha bwo kubitaho mu ngo hari abo bafasha kujyanwa kwa muganga nko ku bitaro bya Butaro biherereye mu karere ka Burera, aho baha ibiryo, imiti iborohereza ububabare, ibikoresho by’isuku byabugenewe. Muri 2017 abantu 1234 babonye ubufasha butandukanye.

Imibare igaragaza ko mu mwaka w’2017 abagera kuri 46 mu bo bitagaho bitabye Imana, batatu bimukira aho uyu muryango utagera, mu gihe ukomeje kwita kuri 56, ku bagera ku 105 witagaho muri uyu mwaka wose.

Abo urimo kwitaho bagizwe na 62.5% barwaye kanseri gusa, 12.5% barwaye kanseri hamwe na virusi itera Sida. Mu gihe abagera kuri 23% barwaye indwara ziztandukanye zirimo indwara z’ubwonko(Stroke), rubagimpande, diyabete, impyiko n’izindi). Ikindi nuko 24 muri bo baherereye mu karere ka Gasabo, 22 Kicukiro, 10 muri Nyarugenge, ndetse abenshi muri bo bakaba barakiriwe n’ibitaro bya Kibagabaga.

Abenshi bitaho baba bavuye mu bitaro bibohereje mu ngo zabo, kugeza ubu abo bitaho ni abagore 35 n’abagabo 21.

Ku ruhare rw’abarwayi bishimira ko bafashwa muri izi serivisi zibageraho mu ngo zabo, abarwaza bakavuga ko uretse kuba abarwayi babo bafashwa bakaganirizwa ngo batahe neza, nabo bagiye bafashwa kwiyakira mu gihe ababo bitabye Imana, ndetse na nyuma bagafashwa kugira icyo bimarira.

Kasharangabo wari ufite umugabo witabwagaho n’uyu muryango kugeza yitabye Imana, ati “Ndi umugenerwabikorwa guhera muri 2014, umugabo wanjye yarwaye ukudakora kigice cyumubiri(Paralyse) iturutse kuri kanseri, agiye ku bitaro bya Kibagabaga basanga arwaye kanseri, nyuma bamwohereza mu rugo, ku munsi nasabwaga imiti igura amafaranga arenga 300, ariko dukenera uturindantoki, ibyo kumubinda, ariko uyu muryango waradufashije babimuhera ubuntu, ni inshuti zikomeye, kuko bangobotse narihebye nibaza aho nzajya mbivana.”

Umugabo we yaje kwitaba Imana, bamufasha kwiga ibijyanye no kudoda, none kugeza uyu munsi biramutunze. Nyuma yo kunyurwa n’uburyo umugabo we yafashijwemo yahise ayoboka gahunda z’uyu muryango zo gusura abarwayi barembeye mu rugo.

Leta yu Rwanda ishima iki gikorwa cya RPCHO, ni muri urwo rwego Minisiteri y’ubuzima iri kugerageza gukora gahunda yitwa abavuzi bo mu ngo bari mu ngo bamwe bamaze guhugurwa bari gufasha abarwayo baba mu ngo[aboherejweyo kubera indwara zidakira] babafasha mu byo bakenera bya buri munsi bijyanye na serivisi zubuvuzi.

Iyi gahunda yatangiriye mu tugari 100, ikazakomeza mu tundi 1000 uyu mwaka, nkuko bitangazwa nUmuhuzabikorwa wa serivisi z’ubufasha buhabwa abarwaye indwara zidakira (Palliative care) muri RBC, Diane Mukasahaha.

Kuva uyu muryango watangira mu Rwanda mu mwaka w2014, umaze kwita ku barwayi 176, uri kwita kuri 56 bakiriho.