Ndayisaba Fidele yahawe imirimo mishya

Ndayisaba Fidele wayoboye intara zitandukanye na komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, yahawe imirimo mishya; yo kuyobora sosiyete SINELAC.

SINELAC(Société Internationale d’Electricité des pays des Grands Lacs ihuje ibihugu; u Rwanda, u Burundi na Congo Kinshasa. Ishinzwe iby’amashanyarazi mu bihugu by’ibiyaga bigari. Ifite icyicaro gikuru i Bukavu muri Congo Kinshasa.

Aya makuru yamenyekanye biciye mu butumwa bushimira Perezida Paul Kagame, Ndayisaba yanyujije kuri konti ye ya twitter.

Yavugaga ko yiyoroheje ashimira Perezida Paul Kagame ku cyizere akomeje kumugirira, cyo kuba yamwizeye akamugira umuyobozi mukuru wa SINELAC, yizeza ko azakorana umurava akazi ashinzwe.

Ndayisaba yakoze akazi gatandukanye mu gihugu. Ako yaherukaga kari ako kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge(iherutse gukurwaho).

Mbere yaho yabaye Meya w’umujyi wa Kigali, inshingano yahawe avuye ku mwanya wa Guverineri w’intara y’amajyepfo.

Umugabo w’ururimi rukora ku mitima ya benshi, yanahawe inshingano zo kwamamaza Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu mu 2010.

Ndayisaba afatwa nk’umwe mu bantu bakoze ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’Umujyi wa Kigali n’igihugu muti rusange; birimo ibijyanye no gutwara abantu hifashishijwe imodoka rusange nini zasimbuye into zari zisanzweho ndetse no kugena ibyerekezo sosiyete zitandukanye zikoreramo muri ubwo bwikorezi.

Uyu mugabo kandi ari mu bagize uruhare mu iyubakwa ry’ibiro by’umujyi wa Kigali.