Abaharanira uburenganzira bw’abana basaba leta kuba maso
Bamwe mu baharanira uburenganzira bw’abana barasaba ko leta yahagurukira ikibazo cy’abatandukana ugasanga abana barabirenganiramo.
Mu bihe byashize hari bamwe mu bagore bagiye bagaragara bajyanye abana babo mu bukwe bavugaga ko hari abagabo babyaye abo bana bagiye gusezerana n’abandi bagore batabahaye ibyo bazatungisha abana babo bavuga ko babyaranye.
Hari abavuga ko abahoze ari abagabo babo nta mutungo babasigiye wazatuma batunga abo bana, bityo bagahitamo kugaragariza ikibazo mu ruhame
Ni igikorwa bamwe mu banyarwanda bavuze ko kidakwiye, mu gihe abandi bavuga ko byagabanya ikibazo cy’abagabo birengagiza inshingano zabo.
Ku ruhande rw’impuzamiryango ishinzwe kurengera uburenganzira bw’abana, CLADHO, ivuga ko hari igikwiye gukorwa.
Bwana Evariste Murwanashyaka, umunyabanganshingwabikorwa w’umusigire wa CLADHO agira ati “Leta ikwiye gushyiraho uburyo bwose bwakorehereza kwita ku mwana mu gihe abashakanye bagiye gutandukana kandi babana binyuranije n’amategeko.”
amwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze baravuga ko uburenganzi bw’umwana bukwiye kwitabwaho n’abamubyaye n’ubwo baba batarashakanye byemewe n’hamategeko bityo bakitwararika ku mutungo bafitanye kugira ngo uzarengere umwanya mu gihe batakibana.
Charles Havugimana Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge ho mu mujyi wa Kigali usanzwe anasezeranya mu mategeko abagiye kurushinga avuga ko itegeko ntawe ribuza gusezerana n’undi mu gihe yemera abana yabyaranye n’undi ku ruhande ,ariko umubyeyi agomba kwita kuburere bw’umwana,akita gukurikirana ubuzima bw’umwana kugeza abaye umugabo cyangwa abaye umugore.
Bwana Murwanashyaka Evariste umunyabanganshingwabikorwa w’umusigire,w’impamuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu avuga ko Leta ikwiye gushyiraho uburyo bwose bwakorehereza kwita ku mwana mu gihe abashakanye bagiye gutandukana kandi babana binyuranije n’amategeko.
Ku ruhande rwa leta, Bwana Charles Havugimana Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge usanzwe anasezeranya mu mategeko abagiye kurushinga avuga ko itegeko nta we ribuza gusezerana n’undi mu gihe yemera abana yabyaranye n’undi ku ruhande .
Yungamo ko umubyeyi agomba kwita ku burere bw’umwana, akita gukurikirana ubuzima bw’umwana kugeza abaye umugabo cyangwa abaye umugore.
Ku ruhande rw’imiryango itaribiya leta, Me Mukashema Marie Louise, ushinzwe ibyo kunganira mu by’amategeko mu kigo gishinzwe ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Forum) avuga ko ababyeyi baba barasezeranye cyangwa batarasezeranye bagomba gushyira imbere inyungu z’umwana.
ko mugihe abagiye kubana bahisemo kubana bitemewe n’amategeko umwana naba akivuka buri mubyeyi yagakwiye kumva ko ari inshingano ze kwibwiriza akajya kumwandikisha mubitabo by’irangamimerere atari ngombwa ko atagekwa n’urukiko kwiyandishaho umwana.
Akomeza avuga ko umubyeyi afite inshingano zo kurera uwo yabyaye kumuvuza n’ibindi.
Yungamo ko iyo umubyeyi atakibana n’uwo bashakaye izi nshingano aba akizifite mu rwego rwo gukomeza kurengera umwana mu gihe atabikoze urukiko rutegeka ko abikora ku ngufu.
Amategeko y’u Rwanda avuga ku nshingano z’ababyeyi ku mwana. Itegeko nº32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango mu ngingo zaryo zitandukanye, risobanura ibijyanye n’ububasha bwa kibyeyi ku mwana
Ingingo ya 319 y’iryo tegeko, ivuga ku bubasha bwa kibyeyi ku mwana wavutse ku bashyingiranywe.
Ububasha bwa kibyeyi ku mwana bufitwe na se na nyina b’umwana.
Iyo babuze ubwumvikane ku byerekeye gukoresha ubwo bubasha bwa kibyeyi, umwe mu bashyingiranywe abishyikiriza inama y’umuryango ikagerageza kubunga.
Utishimiye umwanzuro wayo afite uburenganzira bwo kuregera urukiko rubifitiye ububasha na rwo rugaca urubanza rushyira imbere inyungu z’umwana.
Ntakirutimana Deus