Ishyaka Green Party riratabariza iyangizwa ry’umugezi wa Nyabarongo ribangamiye abantu miliyoni 487
Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije(Democratic Green Party of Rwanda) rirasaba leta y’u Rwanda gukora ibishoboka mu kubungabunga umugezi wa Nyabarongo iwurinda kuba ikimoteri kitateganyijwe cy’imyanda ikomeje kugira ingaruka ku buzima bw’abatuye icyogogo cya Nile.
Iyo myanda yiroha mu mazi y’umugezi wa Nyarongo nawo wiroha mu mu ruzi rwa Nile, agakomeza mu Nyanja ya Mediterannee agahumanya ayo mazi nyamara amazi ari ubuzima, ku buryo aho atari budashoboka. Ishyaka Green Party rigaragaza ko indwara zitandukanye zirimo izo mu mubiri, za kanseri n’izindi, imihandugurikire y’ikirere n’ibindi biri ku isonga y’ibiterwa n’ibikorwa bitandukanye byangiza uwo mugezi wa Nyabarongo.
Ibi Green Party ryabitangaje, ubwo ryamurikaga ubushakashatsi ryakoze ku miterere y’ibihumanya ikirere n’ibyangiza icyogogo cya Nile, n’umugezi wa Nyabarongo, kuwa Gatandatu tariki 16 Ukwakira 2021. Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko bimwe mu biza ku isonga mu kwangiza uwo mugezi birimo imyanda ituruka mu ngo no mu kimoteri cya Nduba, mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibikorwa by’ubuhinzi.
Dr Gashumba Jean Damascene, umwe mu babumuritse agira ati “ Ubushakashatsi bwagaragaje ko imyanda iva mu ngo iza ku isonga mu kwangiza Nyabarongo ku kigero cya 47,8 %, ibiva mu buhinzi butarwanya isuri ku kigero cya 24,4%, ibyo mu nganda ku cya 17,8%, amabuye y’agaciro ku kigero gisaga 10%, hari kandi ibiva mu kimoteri cya Nduba no mu magaraje.”
Uyu mushakashatsi ahereye ku byavuye muri ubwo bushakashatsi avuga ko leta igaragaza ingamba nziza mu kubungabunga uyu mugezi ariko zidashyirwa mu bikorwa uko zikwiye.
Izo zirimo amategeko n’amabwiriza yo kwita ku migezi n’ibyogogo yanditse neza, ibijyanye n’ahakorerwa ibikorwa by’ubucukuzi [bisobanuwe ko ahakorerwa ubucukuzi, ibyobo bihari iyo birangije gukorerwamo bisibwa, hakagenwa n’uburyo bwo gukoresha amazi bubwiye] ndetse no gutwara imyanda.
Yungamo ko igiteye impungenge kurushaho cyagaragajwe n’ubwo bushakashatsi ari uko abantu 51% mu babajijwe bumva iby’iri yangirika ntacyo bakwiye kurikoraho, bemeye kubana nabyo, bumva ari uko bikwiye kubaho, mu gihe abagera kuri 24% bumva hakwiye kubaho imishinga ifasha mu kurengera uwo mugezi, mu gihe 1.1% batewe impungenge n’iki kibazo.
Akomoza ku byo ishyaka ayobora ryasabwe mu kurengera ubuzima bw’abaturage basaga miliyoni 487 bo mu bihugu 12 [Tanzania, Uganda, u Rwanda,u Burundi, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo , Kenya, Ethiopia, Eritrea, Sudani y’epfo, Sudani, na Misiri] birimo icyogogo cy’uruzi rwa Nile, Dr Frank Habineza avuga inzego bireza zisabwa guhagurukira iki kibazo kikabonerwa umuti ukwiye.
Ati “Twabonye ko amategeko n’amabwiriza bihari ariko usanga abaturage batabyubahiriza, bityo turasaba inzego z’ibanze bireba[ kuva ku mudugudu, akagari, umurenge n’akarere] kubigiramo uruhare ibyo bikorwa bigahagarara. Turasaba n’abaturage kubigira ibyabo.”
Dr Habineza akomeza avuga ko ishyaka rye ritazigera riceceka ku bijyanye n’ibibazo bibangamiye abaturage birimo n’icy’umugezi wa Nyabarongo. Ati:
“Inshingano yacu ni ukuvugira abaturage. Ntabwo tuzaceceka cyangwa ngo turekere aho, keretse ibyo byose dusaba bimaze gukorwa. Mu gihe bitakozwe tuzakomeza tubivuge hose, haba mu Nteko Ishinga Amategeko, muri Sena, mu Ihuriro Ry’imitwe ya Politiki, mu itangazamakuru n’ahandi hose twagiye, tuzakomeza tubivuge kuko ni ibintu bibangamiye ubuzima bw’abaturage.”
Ubu bushakashatsi bwakozwe mu gihe cy’amezi atanu bwabanjirijwe no kugaragaza ibyari byabonywe muri uwo mugezi, nyuma byaje kugenzurwa niba ari ukuri, maze basanga ari ukuri. Habajijwe abantu hafi 90 barimo abagabo 55 n’abagore 41, barimo abakora mu buhinzi, mu bucukuzi, mu nganda no mu magaraje.
Ikomoteri cya Nduba gishyirwa mu majwi ko kivamo amazi mabi akomeza muri Nyabugogo akangiza Nyabarongo, ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Muhanga na Rutongo byangiza Nyabarongo, imyanda iva mu ngo z’abaturage nayo imenwa mu migezi yiroha muri Nyabarongo ni bimwe mu bihangayikishije, aho iri shyaka risaba leta kwigisha abaturage uko bavangura im
Ikibazo cy’iyangizwa ry’icyogogo cya Nyabarongo n’umugezi wa Nyabarongo kigeze gukomozwaho na Perezida Paul Kagame muri Werurwe 2015, ubwo yatahaga ku mugaragaro urugomero rwa Nyabarongo, aho yavuze ko impungenge n’uburyo amazi y’umugezi wa Nyabarongo yuzuyemo icyondo, giterwa n’isuri hamwe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorerwa ku nkengero zawo, bikaba byazatera imashini zitanga amashanyarazi kuri uyu mugezi kwangirika. Yunzemo ko hari abashobora kuba baturutse ahandi babaza bati ‘ariko amazi yo mu Rwanda ni bwoko ki?’ Murareba uko asa! ku buryo umuntu ashobora kwibeshya ari mu kirere akagirango ni wa muhanda utarimo kaburimbo!
Icyo gihe uwari umuyobozi w’akarere ka Muhanga Madame Mutakwasuku Yvonne yabwiye Umukuru w’Igihugu ko azasubira gusura akarere ka Muhanga agasanga amazi y’umugezi wa Nyabarongo yarahindutse urubogobogo. iby’iryo yangirika biri kugaragazwa na Green Party nyuma y’imyaka itandatu iki kibazo kigaragaje, nyamara kikigaragara.
Inkuru bifitanye isano : Birababaje kubona mu mugezi impapuro abagore bakoresheje isuku-Dr Gashumba
Icyogogo cya Nyabarongo kiri ku buso bwa kilometerokare 3000, gikora ku turere umunani twa Muhanga, Ngororero, Karongi, Nyanza, Ruhango, Huye, Nyaruguru na Nyamagabe.
Abayobozi ba Green Party; Carine, Dr Frank na Claude barebera hamwe icyakorwa mu kubungabunga Nyabarongo[Mata 2021]