Kagame yahaye imbabazi Habumuremyi Pierre Damien wigeze kuba Minisitiri w’intebe
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yahaye imbabazi Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wari ufungiye icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye.
Iby’izi mbabazi byatangajwe mu myanzuro y’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yatangajwe tariki ya 13 Ukwakira 2021.
Icyo cyemezo kigira kiti “Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Perezida wa Repubulika yahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi.”
Dr. Habumuremyi yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge hamwe n’ihazabu ya miliyoni 892 z’amafaranga y’u Rwanda.
Urukiko ariko rwaje kumusubikira amezi 15, ni ukuvuga ko mu mezi 36 yakatiwe, yasubikiwemo yari asigaje amezi 6 kuko yari amaze muri gereza amezi 15.
Yakatiwe imyaka 3= amezi 36
Asubikirwa amezi 15 = 36-15= amezi 21
Yari amazemo amezi 15
Hasigaye: 21-15= amezi 6
Nubwo yababariwe ntihatangajwe niba yanababariwe ku ihazabu yaciwe.
Dr Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, yahamijwe icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe. Cyakozwe bishingiye kuri Kaminuza ye ya Christian University of Rwanda yari abereye Perezida ndetse akagiramo n’imigabane ingana na 60%, mu gihe umuhungu we afitemo 30% naho Umuyobozi wayo [Vice Chancellor] akagiramo 10%.
Dr Habumuremyi yavukiye i Ruhondo mu Karere ka Musanze tariki ya 20 Gashyantare 1961. Yize mu bihugu bitandukanye birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bufaransa na Burkina Faso.
Yagizwe Minisitiri w’Intebe tariki ya 7 Ukwakira 2011, umwanya yavuyeho tariki ya 23 Nyakanga 2014 awumazeho imyaka ibiri, amezi icyenda n’iminsi 16, asimburwa na Murekezi Anastase. Yabaye kandi Minisitiri w’Intebe wa kane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 asimbuye Bernard Makuza.
Yabaye kandi Minisitiri w’uburezi n’indi myanya itandukanye yahawe mu gihugu irimo kuba Perezida w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta y’Ishimwe.