Ikibazo cy’abubatse amashuri batarishyurwa kiri gukurikiranwa- Guverineri Kayitesi

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice Kayitesi asaba abubatse amashuri muri iyo ntara batarishyurwa kwihangana mu gihe ikibazo cyabo kigikurikiranwa.

Ni mu gihe bamwe mu bubatse ayo mashuri bavuga ko bayategereje amaso agahera mu kirere.

Mu gusubiza icyo kibazo Madame Kayitesi agira ati “kwishyura byaratangiye ariko ntabwo ababerewemo imyenda bose baragerwaho cyangwa ngo bayahabwe yose, ni igikorwa gikomeza uko uturere tugenda tubona amafaranga.”

Yungamo ko abatarishyurwa bakwiye kwihangana. Ati “Turizera ko n’abataragerwaho ikibazo cyabo kirimo gukurikiranwa kandi amafaranga naboneka bazahita bishyurwa.”

Mu ntangiriro z’Ukwakira 2021, ubuyobozi bw’iyi ntara bwatangaje ko bugiye gukemura ikibazo cy’abubatse ibi byumba bavuga ko bambuwe.

Bamwe mu bubatse ibi byumba bo mu karere ka Kamonyi bavuga ko bamaze igihe kigeze mu mezi asaga atanu bategereje amafaranga yabo, ariko barabuze aho babariza ibijyanye no kwishyurwa, kuko babazaga  ubuyobozi bw’amashuri bubatse, bukababwira ko butajya buhabwa ingengo y’imari yo gukemura ikibazo nk’icyo.

Bamwe mu babyeyi bavuga ko bari bategereje ayo mafaranga ngo bajyane abana babo ku ishuri ariko bakaba batarayabona, bityo bakaba bategereje ayo mafaranga.

Mu mezi nk’ane ashize, umunyamakuru wa The Source Post yavuganye n’ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi, kuri iki kibazo, butangaza ko burimo kugikurikirana ngo abakoze bahembwe vuba.

Muri icyo kiganiro ubuyobozi bw’intara bwatangaje ko hari ikirimo gukorwa ngo bishyurwe.

Icyo gihe Kayitesi yagize ati “Twubaka ibi byumba by’amashuri, harimo abaturage koko batahise babona amafaranga na cyane ko hari ibikorwa byari byateganyijwe ko byakabaye byarakozwe mu miganda, ntibikunde ko bikorwamo, harimo n’aho imirimo yiyongeraga, twasoje iki gikorwa rero dufiye imyenda imwe y’abaturage kandi turayizi, mu ntara y’amajyepfo mu turere twose”.

Icyo gihe yanavuze ko ayo mafaranga yabonetse, ati “Tunashimira ko minisiteri y’uburezi yatwunganiye mu kubona amafaranga yishyura iyo myenda, yarabonetse hirya no hino mu turere ndetse abenshi batangiye kwishyurwa, icyo namaraho impungenge abaturage ni uko ikibazo cyabo tukizi kandi cyatangiye gukemurwa. Gusa icyo tuza gukora ni ukubyihutisha kuko amafaranga y’iyo myenda yari yabazwe, yose yarabonetse.”

Muri iyi ntara hubatswe ibyumba by’amashuri bisaga ibihumbi 4.

Inkuru bifitanye isano:

Amajyepfo : Guverineri arizeza abubatse amashuri batarahembwa ko bagiye guhembwa vuba