Mutsindashyaka, Nduhungirehe na Uwacu bongeye kugirirwa icyizere

Amb Nduhungirehe Olivier, Mutsindashyaka Theoneste na Uwacu Julienne bongeye kugirirwa icyizere bahabwa imyanya mishya muri leta.

Iby’imyanya bahawe byatangajwe mu byemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 14 Kanama 2020.

Nduhungirehe wari umaze igihe gito yirukanwe ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi.

Amb Olivier Nduhungirehe

Nduhungirehe yari aherutse gukurwa ku mwanya w’ubunyamabanga bwa leta na Perezida Paul Kagame tariki 9 Mata 2020, ‘kubera imikorere yamuranze yo gushyira imbere imyumvire ye kurusha politiki y’igihugu.’

Akimara guhabwa uyu mwanya utari mushya mu buzima bwe kuko yigeze gukora inshingano nk’izi muri Loni  yanditse ku rukuta rwe rwa twitter ko agiye kwitangira imirimo mishya yashinzwe.

Undi wahawe umwanya ni Mutsindashyaka Théoneste wari umaze igihe kinini nta mwanya afite muri guverinoma yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo Brazzaville.

Mutsindashyaka Theoneste

Uyu mugabo wamenyekanye cyane ku buyobozi bw’Umujyi wa Kigali akoresha imvugo bamwe batishimiye nko kwita inzu zabo ibyari yari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’umuryango ushinzwe kurwanya ikwirakwiza ry’intwaro nto n’iziciriritse mu Karere k’Ibiyaga Bigari, mu Ihembe rya Afurika no mu bihugu bihana imbibi(Regional Centre on Small Arms-RECSA), umwanya yahawe ku wa 24 Mata 2013.

Mbere yaho yabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, aba Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba, aba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, umwanya  yavuye aho yerekeza muri gereza ya Kigali (1930) aho yakekwagaho kunyereza umutungu wa Leta.

Mu mwaka wa 2010, ni bwo yasohotse muri gereza agizwe umwere, kuva icyo gihe ntiyongeye kugaragara muri politiki kugeza muri 2013 ahawe uwo mwanya wo guhagararira u Rwanda muri RECSA.

Bandi bahawe umwanya harimo Uwacu Julienne wari waravanwe ku mwanya wa Minisitiri wa siporo n’umuco. Yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, batishoboye (FARG).

Uwacu Julienne

Tariki ya 18 Ukwakira 2018, Perezida Kagame mu bubasha ahabwa n’amategeko nibwo yavuguruye Guverinoma, asimbuza Uwacu Julienne Nyirasafari Esperance na we nyuma waje gutorerwa izindi nshingano.

The Source Post