Hasohotse imishahara n’inshingano bijyanye n’impinduka zabaye mu bakozi ba leta
Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA
Leta y’u Rwanda yashyize ahabona Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena intego, inshingano, imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi ba Minisiteri zitandukanye ndetse n’ibigo bya leta.
Ni iteka riherutse gusohoka kuwa Gatanu tariki 14 Kanama 2020.
Muri iri teka hagaragaramo umushahara mbumbe uhereye ku rwego rw’umunyamabanga uhoraho muri minisiteri, umuyobozi w’ikigo runaka mu bigo bya leta na komisiyo bafatwa nk’uhembwa umushahara uri hejuru y’uw’abandi kumanuka kugera ku mushoferi muri icyo kigo uhembwa amafaranga ari munsi y’ayabandi bakozi cyangwa undi mukozi urimo nk’umunyamabanga.
Urugero nko muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, umunyamabanga uhoraho agenerwa umushahara mbuwe w’ukwezi ungana na 1, 617,505 Frw mu gihe umushoferi ari 252, 705 Frw. Ahembwa umushoferi angana n’ahembwa umunyamabanga mu biro by’imari.
Mu bigo bya leta usanga nk’abo mu kigo cy’ibarurishamibare umuyobozi mukuru ahembwa 4 ,498, 713 Frw, umukozi uhembwa ari munsi y’abandi ni umunyambanga wo mu bunyamabanga rusange uhembwa 471,475 Frw.
Hatangajwe kandi impinduka zagiye ziba muri iyo myanya harimo iyagiye ivanwaho.
Imyanya muri NISR n’umushahara
Kanda aha: