Abana n’urubyiruko banyuzwe n’uburyo ibyifuzo byabo byahawe agaciro mu ngengo y’imari y’uturere

Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA

Abana n’urubyiruko banyuzwe n’uburyo ibyifuzo n’ibitekerezo batanze mu ngengo y’imari y’akarere y’umwaka 2020/2021 byahawe agaciro.

Ibi bitekerezo n’ibyifuzo byatanzwe n’abana n’urubyiruko rwo mu turere 10 mu Rwanda mu Gushyingo 2019 hagamijwe ko bishingirwaho mu gutegura igenamigambi n’ingengo y’imari y’igihugu y’umwaka 2020-2021.

Mu nama iheruka kuba, Umuyobozi wa CLADHO ushinzwe guhuza gahunda n’ibikorwa, Murwanashyaka Evaritse yavuze iyi gahunda yo gutanga ibitekerezo kuri ibi byiciro, yatewe nuko uruhare rw’abana n’urubyiruko rwari hasi, ugasanga n’ ingengo y’imari yabo yaraturukaga hejuru abenshi batabigizemo uruhare.

Mu nama nyunguranabitekerezo kuri ibi byifuzo yabaye kuwa Kane tariki 13 Kanama 2020 hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure, abashinzwe igenamigambi mu turere dutandukange bagaragaje uburyo ibyifuzo n’ibitekerezo by’ibi byiciro byashyizwe mu igenamigambi n’ingengo y’imari y’uturere.

Mu karere ka Rwamagana, ibyifuzo by’abana bashyize imbere birimo gusana imihanda ifasha kugeza umusaruro w’ubuhinzi ku isoko (feeder roads). Umuyobozi w’igenamigamibi mu karere ka Rwamagana, Kayiranga Paul, avuga ko muri aka karere hubatswe iyi mihanda ifite ibilometero 93 mu myaka ibiri ishize, ko icyifuzo cy’aba bana kitirengagijwe, ariko ko bahisemo ibijyanye no kuyibungabunga, ku buryo mu ngengo y’imari y’aka karere icyo gikorwa bakigeneye  amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 100.

Ikindi basabye ni ukubaka ibyumba by’amashuri. Kuri icyi cyifuzo nabwo ngo hazubakwa ibyumba 813 muri uyu mwaka ndetse n’ubwiherero 1175.

Basabye kandi ko hubakwa ibigo nderabuzima n’ibigo nyunganirabuzima (poste de sante). Aka karere kakiriye iki cyifuzo ku buryo muri uyu mwaka hazubakwa ikigo nderabuzima cya Mwulire, dore ko ngo uyu murenge ari wo wari usigayw udafite ikigo nderabuzima.

Ku ruhande rw’urubyiruko rwasabye ko hakubakwa imihanda, uyu mwaka hari gukorwa gahunda yo kuyubaka. Basabye kandi ko hubakwa isoko mu gace ka Muyumbu, kegereye Kigali kari gutera imbere muri iyi minsi. Akarere kari gushishikariza abikorera kubaka iri soko. Mu bindi bifuje gufashwa ku bijyanye no kuhira imyaka yabo. Akarere kateganyije amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 100 yo kubafasha mu bijyanye na nkunganire yo kugura imashini zo kuhira.

Basabya kandi gushyiraho icyumba cyihariye ku ishuri cyo gufasha umwana w’umukobwa uri mu mihango. Kayiranga avuga ko icyo cyumba gisanzweho ariko uyu mwaka bagennye amafaranga asaga miliyoni 13 Frw yo kuzajya hagurwa ibikoresho bishyirwamo.

Mu karere ka Kamonyi bimwe mu byo basabye birimo iyubakwa ry’imihanda. Ngarambe Jean Paul ushinzwe ibarurishamibare muri aka karere avuga ko bri gushyirwa mu bikorwa ku buryo hari kubakwa imihanda ine irimo ibiri ya kaburimbo; uwa Bishenyi-Gihara-Nkoto ufite kirometero 19 n’uwa Bishenyi -ku bitaro by’amaso ufite kilometero 2,15.

Basabye kandi ibyo kubaka inganda, muri aka karere hakaba hagiye kubakwa urutunganya ibigori mu murenge wa Mugina.

Muri rusange, ibikorwa 19 byari byasabwe n’ibo byiciro mu karere ka Kamonyi, ibigera kuri 15 nibyo bizashyirwa mu bikorwa muri iyi ngengo y’imari.

Mu karere ka Gisagara, ubuyobozi bwateganyije kugurira abafite ubumuga barimo abana n’urubyiruko insimburangingo 200. Bwana Kabego Godefry ushinzwe igenamigambi avuga ko ari gahunda itari isanzweho igiye gushyirwa mu bikorwa hashingiwe ku byifuzo by’abana n’urubyiruko.

Abana bahagarariye abandi mu turere dutandukanye tw’u Rwanda bishimira ko ibyifuzo by’abana n’urubyiruko byahawe agaciro. Ishimwe Isheja Yvette ubahagarariye mu karere ka Kicukiro yishimira ko ibitekerezo byabo byageze kure, bikaba bigiye gushyirwa mu bikorwa. Agira ati “Turabashimira ko mutajya muduheza cyangwa ngo mudusubize inyuma nk’abana, ahubwo ko ibitekerezo n’ibyifuzo byacu bishyirwa mu bikorwa.”

Izabayo Sabrine, ubahagarariye mu karere ka Rusizi asanga kuba ibitekerezo byabo byarakiriwe kandi bikaba biri gushyirwa mu bikorwa, ari icyerekana ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa.

Ati ” Turashima ubuyobozi bwacu bwiza budahwema kutwereka ko natwe dufite agaciro, dufite ijambo.”

Mugenzi wabo uhagarariye abana ku rwego rw’igihugu Akoyiremeye Elodie Octavie wanagiye mu Nteko Ishinga Amategeko kwerekana ibyifuzo 10 bahisemo mu gihugu hose avuga ko bahawe amahirwe adasanzwe badakwiye gupfusha ubusa.

Ati “Ndashima leta yatugiriye icyizere , tukagira uruhare mu bidukorerwa. Biraduha icyizere cy’uko dufite ijambo.”

Akomeza avuga ko hari uwatekereza ko bahawe ijambo mu rwego rwo kubikiza, nyamara ngo ntabwo ari ukuri kuko ngo hamwe na hamwe byatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Asaba ko igikorwa nk’iki cyarenga uturere 10, Ihuriro ry’ imiryango itari iya leta iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) ikoreramo.

Umuyobozi wa CLADHO, Bwana Sekanyange Jean Leonard avuga ko abana n’urubyiruko bagombaga gutanga ibyo byifuzo n’ibitekerezo byatangiye batabyiyumvisha neza, ariko nyuma yo kubigira ibyabo ngo biri gutanga umusaruro ufatika. Yongeraho ko babyishimira kuko bimaze kuba umuco w’ibi byiciro bitanga ibitekerezo by’indashyikirwa.

Yungamo ko uru rubyiruko rugaragaza ibyifuzo n’ibitekerezo byarwo rutirebyeho kuko ngo ibyo basaba bibagirira akamaro, akarere ndetse n’igihugu. Aha atanga urugero rw’ikibuga cy’umupira w’amaguru cya Ruyenzi mu karere ka Kamonyi kizatunganywa kigashyirwamo ubwatsi bwabugenewe. Iki ngo ni igikorwa kizatuma abana n’urubyiruko bidagadura bakagira ubuzima bwiza, ariko ngo kizanahesha aka karere isura nziza.

Uwari uhagarariye UNICEF muri iyi nama Bwana Munyamana Emmanuel ashimira uturere uburyo twahaye agaciro ibi bitekerezo n’ibyifuzo by’abana n’urubyiruko tukabishyira mu ngengo y’imari. Ashimangira ko UNICEF itazahwema gushyigikira iki gikorwa. Asaba uturere kureba ibyasabwe n’ibi byiciro bitashyizwe mu ngengo y’imari no mu igenamigambi ry’aka karere kuba byaherwaho mu mwaka utaha wa 2021/2022.

Ibi byifuzo byatanzwe mu mushinga w’uruhare rw’abana n’urubyiruko mu igenamigambi, ingengo y’imari ya leta n’ifatwa ry’ibyemezo, ushyirwa mu bikorwa na CLADHO, itewe inkunga na UNICEF, ku bufatanye na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi(Minecofin), iy’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc), Komisiyo y’Igihugu y’Abana(NCC) n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (CNJ).

Ibitekerezo byakusanyijwe mu turere twa Musanze, Rubavu, Karongi, Rusizi, Kicukiro, Gasabo, Rwamagana, Bugesera, Kamonyi na Gisagara.

Umuyobozi wa CLADHO, Bwana Sekanyange Jean Leonard asanga ibitekerezo by’abana n’urubyiruko ari indashyikirwa
Umuyobozi wa CLADHO ushinzwe guhuza gahunda n’ibikorwa, Murwanashyaka Evaritse anyurwa n’uruhare rw’abana mu kwigenera ejo heza
Uhagarariye abana ku rwego rw’igihugu Akoyiremeye Elodie Octavie, ashima Leta yahaye agaciro ijwi ryabo
Ngarambe Jean Paul avuga ko akarere ka Kamonyi kari gushyira mu bikorwa ibyifuzo 15 muri 19 bari batanze
Kayiranga Paul, umuyobozi w’ishami rishinzwe igenamigambi mu karere ka Rwamagana avuga ko ibyifuzo by’ibi byiciro biri gushyirwa mu bikorwa
Munyemana Emmanuel wari uhagarariye UNICEF avuga ko itazahwema gufasha abana n’urubyiruko muri iki gikorwa cyiza ishima
Munyemana muri iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

 

Loading