Igihe pasiporo z’u Rwanda zatanzwe mbere ya tariki 27 Kamena 2019 zitazongera gukoreshwa

Pasiporo (Passports) zose z’u Rwanda zatanzwe mbere ya tariki 27 Kamena 2019 ntabwo zizongera gukora guhera tariki ya 28 Kamena 2021.

Ni ibyatangajwe n’ubuyobozi bukuru bw’abinjira n’abasohoka mu Rwanda.

Tariki 28 Kamena 2019 nibwo mu Rwanda hatangiye itangwa n’ikoreshwa rya pasiporo nyarwanda ya Afurika y’i Burasirazuba.