Musanze : Coronavirus yabibukije kudasuzugura inama bagirwa

Bamwe mu batuye mu mirenge itandukanye y’akarere ka Musanze bavuga ko bagizweho ingaruka n’icyorezo cyibasiye Isi cya COVID 19, zirimo ubukene, kubura ibiryo kuri bamwe, bityo bakaba bavuga ko bavanyemo amasomo azabafasha guhora biteguye guhangana n’ibindi bibazo byavuka.

Ubwo icyo cyorezo cyadukaga mu Rwanda, mu rwego rwo kucyirinda hafashwe gahunda ya Guma mu rugo, yatumye hari abakoraga imirimo yabinjirizaga amafaranga buri munsi baje kugobokwa na leta ku bijyanye no kubona ibibatunga, kuko batari barizigamiye.

Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Remera na Muhoza baganiriye na The Source Post bavuga ko bahereye kuri ibyo bibazo byavutse, bahigiye amasomo atatuma bongera gutungurwa nk’uko byababayeho. Uwitwa Uwimana Christophe wo mu murenge wa Remera, avuga ko bacitse ku muco wo kutumvira inama zijyanye n’isuku n’isukura kuko basanze ari ikintu cy’ingenzi bakerensaga.

Agira ati: “Mbere batubwiraga iby’isuku, gukaraba intoki, tukabifata nk’ibisanzwe. Ariko ubu twabonye ko bikomeye, ko utabyubahirije wanakwandura kiriya cyorezo (COVID 19), duhereye ku bo twumvise cyagiye gihitana mu mahanga. Dusigaye tubyubahiriza kuko batubwiye ko kugira isuku ari bumwe mu buryo bwo kucyirinda.”

Akomeza agira ati “ Ntakubeshye iyo mvuye hanze ngiye kwinjira mu rugo ndakaraba, kandi mbere sinabikoraga, ariko urabona mbyubahirije nshaje kubera iyi nyagwa.”

Umwe mu bayobozi w’abamotari mu karere ka Musanze utuye muri uyu murenge witwa Safari Janvier, avuga ko COVID 19 yabatunguye kugeza ubwo bakenera kugobokwa nyamara bitari bikwiye nk’abinjizaga amafaranga, akavuga ko ubu bahagurukiye kwizigamira igice cy’amafaranga baba binjije ku munsi.

Uwitwa Habimana ukora akazi ko gutwara imizigo mu isoko ry’imbuto n’imboga rya Musanze,utuye mu murenge wa Cyuve, na we yemeza ko biyambaje leta ngo ibagaboke nyamara barakoreraga amafaranga yashobora kubatunga muri ibi bihe iyo baba barayacunze neza, na we akaba avuga ko bahagurukiye kwizigamira mu mafaranga babona ku munsi n’ubwo ngo ari make.

Ikindi akomozaho bize ni ukubahiriza amabwiriza ya leta harimo agamije kubarinda indwara zitandukanye kuko basanze aba agamije kubafasha mu kubungabunga ubuzima bwabo, bityo ngo nk’inama zitangwa mu kwirinda indwara zirimo izandurira mu mibonano mpuzabitsina bagiye kuyubahiriza batazagira indwara banduriramo kuko batewe ubwoba na COVID 19.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera Twagirimana Edouard avuga ko abaturage ayobora basigiwe amasomo n’icyo cyorezo kandi ko bazakomeza kugira umuco, urimo kurangwa n’isuku no kwizigama., akemeza ko n’ubuyobozi butazahwema kubibutsa kuyakurikiza.

Agira ati “Isomo rya mbere ni ukwizigama ntibapfushe ubusa ibyo babonye, kuko bavuga ko biboneye ingorane zikomeye zo kurya byose bakabimara nta gutekereza iby’ejo hazaza. Ikindi ni ibijyanye n’isuku biyemeje gukaraba igihe cyose kandi kenshi mu rwego rwo kwirinda ibyorezo, mwabonye ko baguze za kandagirukarabe…”

Umusesenguzi mu by’ubukungu, Teddy Kaberuka avuga ko isomo rikomeye COVID 19 yasigiye abantu ari ukwivanamo imyumviye yo kumarira umunsi umwe amafaranga yose aba yaronse.

Ati “Isomo rikomeye rigaragazwa n’ubushakashatsi ndetse mpereye no ku byo nagiye nganira n’abantu, ni uko abantu bize, bumvise ko kwizigamira ari ingenzi, kubera ko uba utazi uko ejo buzacya hameze. Ugomba rero kurya make mu mafaranga ufite andi ukayazigama. Ni ihame abantu benshi bumvise ko nta gukorera igihumbi ngo uyarye yose. Rya 700 wizigamire 300.”

Atanga inama z’uko kwizigama bidakorwa ku byasagutse, ahubwo bisaba kwizirika umukanda. Ikindi ni uko kwizigama bidakorwa mu mafaranga gusa ahubwo binakorwa ku mitungo yimukanwa n’itimukanwa nk’isambu ndetse n’amatungo. Uko kwizigama kandi ngo gukwiye kujyana no kubikora ariko hari intego umuntu yihaye ku cyo ashaka kugeraho, kuko ngo bituma habaho kwigomwa.

Ntakirutimana Deus

Loading

1 thought on “Musanze : Coronavirus yabibukije kudasuzugura inama bagirwa

Comments are closed.