Abanyarwanda n’abarundi bagiye kongera kwambuka Akanyaru nta rwikekwe?

Abantu batandukanye batunguwe no kubona akanunu ko kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Burundi,kagaragaye muri iri joro, ubwo Leta y’u Burundi yandikaga ko yishimiye ubutumwa bw’ishimwe yohererejwe n’iy’u Rwanda nyuma y’amatora ya perezida yatsinzwe na Ndayishimiye Evariste.

Muri ubwo butumwa bwatunguye benshi ku mbuga nkoranyamaba, bwagaragaye kuri twitter y’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi CNDD FDD buri mu rurimi rw’igifaransa. Ni mu gihe hasanzweho agatotsi mu mubano w’ibihugu byombi guhera mu 2015, ubwo mu Burundi hapfubaga igikorwa cyari kigamije guhirika ku butegetsi Pierre Nkurunziza, maze ubutegetsi bw’iki gihugu bugashinja u Rwanda kuba inyuma y’icyo gikorwa . U Rwanda narwo ntirwahwemye gutangaza ko icyo gihugu gicumbikiye abagamije guhungabanya umutekano warwo, barimo abavugwaho kugaba ibitero bitandukanye mu majyepfo ashyira u Burengerazuba bw’u Rwanda baciye mu ishyamba cyimeza rya Nyungwe.

Muri iyo baruwa handitsemo ko u Rwanda rwishimira intsinzi Perezida Ndayishimiye Evariste, rukaboneraho n’umwanya wo kugaragaza ubushake bwarwo bwo kugira uruhare mu izahurwa ry’umubano w’ibihugu byombi by’ibivandimwe.

Muri ubwo butumwa, bukomeza buvuga ko u Rwanda rwifuriza ubuzima bwiza, amahoro n’ubukungu abaturage na guverinoma y’u Burundi, by’umwihariko muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19.

Mu gihe hagati y’ibihugu byombi havugwaga uwo mubano utameze neza , hari abibaza niba abanyarwanda n’abarundi bazongera kwambuka umugezi w’Akanyaru bakagendererana nta kibazo. Hari n’abibaza niba Ndayishimiye azagira ubishake bwo kuzahura uwo mubano mu gihe bivugwako ari inshuti ya magara ya Perezida Nkurunziza agiye gukorera mu ngata, banakomoka mu ishyaka rimwe, banamaranye imyaka isaga 10 mu ishyamba nk’abataravugaga rimwe n’ubutegetsi bwariho icyo gihe. Ku bwa Perezida Nkurunziza nibwo umubano w’ibihugu byombi wazambye.

Ubutumwa u Rwanda rwoherereje u Burundi ni ubu.

The Source Post

Loading