Musanze: Abana bakora imirimo ivunanye
Abana bari mu kigero cy’imyaka 10 na 13 bo mu karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi mu kagari ka Bisate usanga bakora imirimo ivunanye irimo kuvomesha ibivomesho biremereye.
Bisaba iminota hafi 40 ugenda n’amaguru kuva ku isoko rya Bisate ukajya hafi y’ikirunga cya Bisoke ugatambika ugana mu midugudu ya Kidendezi n’uwitwa ku Mazi yo muri aka kagari. Aha niho nahuye n’abana batanu barimo batatu bikoreye ijerekani za litiro 20, ni ukuvuga ibiro birenze 20 cyangwa amacupa 30 y’amazi kuri buri wese.
Abana bikoreye izi jerekani bifashishije igitenge bashyize ku mutwe, ijerekani ikajya mu mugongo wabo. Urebye ntabwo ziri ku kigero cyabo, babiri bafite imyaka 12, undi afite 13 y’amavuko.
Bavuga ko batumwe n’ababyeyi babo, kandi ko nta kibazo bafite kuko ngo bavoma rimwe ku munsi. Ni ahantu bakora urugendo rw’iminota nka 40 kugenda no kugaruka, twahuye bava kuvoma mbere yo kujya ku ishuri.
Nigiye imbere mpura n’umubyeyi w’umugore, avuga ko abona izo jerekani zibavuna ariko ngo usanga hari benshi bazishegera ngo berekane ko bafite imbaraga.
Nakomeje gukurikirana abo bana bazamuka umusozi mu gihe cy’iminota iri hagati y’itatu n’itanu. Iwabo mu rugo nahasanze mukuru wabo, se Nzabonimana Jean d’Amour ansanga mu rugo.
Yemera ko abana bakwiye kumenyera imirimo bakiri bato, ati “Bagomba gukora imyitozo bakiri bato bagakamirika, bagomba kwitoza bakamenyera gukora bakiri bato.”
Uyu mugabo avuga ko batavunika kuko ngo usanga umwana ashobora kuvomesha iyi jerekani uyu munsi, ejo agasiba akazasubirayo nyuma yaho. Gusa ariko ngo hari n’ushobora kwiba ijerekani akajya kuyivomesha n’ubwo ngo yahoranye ijerekani z’amacupa 15 bajyaga bavomesha, ariko akazifashisha mu kazi kandi yagize mu minsi yashize.
Mubajije niba azi ibijyanye n’uburenganzira bw’abana no kutabavunisha avuga ko abizi, ku buryo ngo hari abo ajya abona bavunishije abana akabagira inama yo kubicikaho. Ibyo biba nk’iyo abonye hari umubyeyi wohereje umwana w’imyaka 10 kuvoma akamuha ijerekani.
Undi mubyeyi w’umugore yavuze ko hari igihe abana bangana gutyo batwara izo jerekani ugasanga bagize ikibazo ku mutwe (aho baba baziritse igitenge) bakatwara nk’urukebu ku buryo uwo munsi batajya kwiga.
Ati ” Hari abo bijya bibaho ugasanga barwaye urukebu( ni igikanu kiba cyagize ikibazo) ugasanga basibye ishuri.”
Mu mategeko arengera umwana mu Rwanda hazamo amurinda gukoreshwa imirimo ivunanye kuburyo uyarenzeho abihanirwa.
Ingingo ya 218 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko gukoresha umwana imirimo ivunanye, kumutoteza cyangwa kumujujubya, bihanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu, kugeza ku myaka ibiri. Hakiyongeraho ihazabu y’ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda kugeza ku bihumbi 300.
Hari abagiye bahanirwa kuvunisha abana
Abo barimo abakoreshaga abana imirimo ivunanye basaga 350 bahanwe mu 2016/2017 nkuko biherutse gutangazwa na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Mifotra.
Abafashwe bagahanwa ni abantu ku giti cyabo, abayobora ibigo bitandukanye n’abakoreshaga abana mu ngo.
Amategeko ateganya ko umukoresha wo mu bigo byanditse ukoresha abana cyangwa ugaragarwaho uruhare urwo ari rwo rwose, rutuma umwana akoreshwa imirimo mibi, acibwa amande ari hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
Umukozi muri Mifotra ushinzwe kurwanya no gukumira imirimo mibi ihabwa abana, Nzamwita Damien, yatangaje ko hazakomeza ubukangurambaga no gukora igenzura kugira ngo abakoresha abana imirimo ivunanye bakurikiranwe.
Yagize ati “Biriya bihano twabishyizeho kugira ngo duce intege abantu bashobora kuba bakoresha abana imirimo ivunanye, dukeneye ko n’itangazamakuru rimenyekanisha biriya bihano, kumenyekanisha iyo mirimo iyo ari yo n’impamvu umukoresha agomba gucika ku muco mubi wo gukoresha abana imAbakoreshaga abana imirimo ivunanye basaga 350 barahanwe mu 2016/2017
0 8-02-2018 – saa 07:28, Jean Pierre Tuyisenge
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Mifotra, yatangaje ko abantu bagera kuri 352 bakoreshaga abana imirimo ivunanye batawe muri yombi bakanahanwa hakurikijwe amategeko mu 2016/2017.
Abafashwe bagahanwa ni abantu ku giti cyabo, abayobora ibigo bitandukanye n’abakoreshaga abana mu ngo.
Amategeko ateganya ko umukoresha wo mu bigo byanditse ukoresha abana cyangwa ugaragarwaho uruhare urwo ari rwo rwose, rutuma umwana akoreshwa imirimo mibi, acibwa amande ari hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
Ubusanzwe itegeko riteganya ko umuntu yemerewe gukora nibura agejeje imyaka 16 y’amavuko, ariko Umuryango uharanira uburenganzira bw’umwana Children’s Voice Today (CVT) uvuga ko n’abari munsi y’iyo myaka ubasanga mu mirimo itandukanye, kuko ngo basanga hari n’abashorwa muri iyi mirimo batarageza ku myaka 15 y’amavuko.
Kugeza ubu abana bagera ku 222918 bakoreshwa imirimo ivunanye hirya no hino mu gihugu, aho 59931 bangana na 41% bakora imirimo yo mu rugo, 51200 bangana na 35.1% bakora imirimo y’ubuhinzi, ubworozi n’uburobyi, abagera kuri 14181 bangana na 9.7% bakora iy’ubwubatsi mu gihe abagera kuri 4888 bangana na 3.3% bakora mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro.
Ntakirutimana Deus