Icyo wamenya ku mateka y’igikombe cy’Isi

Mu gihe imikino y’igikombe cy’Isi igiye gutangira, aho kizabera mu Burusiya kuva tariki ya 14 Kamena kugera ku ya 15 Nyakanga hari amateka menshi wamenya kuri iki gikombe gihenze cyane kurusha ibindi bikombe by’Isi byabayeho.

1. Ni bande bamaze gutsindira ibikombe by’Isi?

Brezil ni yo imaze gutsindira ibikombe byinshi by’isi. Igikombe cya nyuma ni icyo mu 2002. Muri 2014 bakiriye iyo mikino batsindwa n’u Budage ibitego 7-1 muri 1/2 nk’uko bigaragara mu nkuru ya BBC.

Nta gihugu kitari icyo ku mugabane w’i Burayi cyangwa Amerika y’epfo kiratsindira igikombe cy’isi, kandi intsinzi z’u Budage, Espagne n’u Butaliyani mu mikino nk’iyo itatu nizo ziheruka. Ibihugu by’i Burayi bimaze gutwara iki gikombe inshuro 11, Amerika y’Epfo ni 9.

2. Ni nde amaze gutsinda ibitego byinshi kurusha abandi?

Mu bamaze gutsinda ibitego byinshi, umudage Miroslav Klose ni we uri imbere n’ibitego 16 mu bikombe by’Isi bine yitabiriye. Yasezeye gukina mu 2016.

Umunya-Brezil Ronaldo ni we wa kabiri n’ibitego 15, umunani akaba yarabitsinze mu gikombe cy’isi cyo mu 2002.

Umufaransa Fontaine ni we ufiye umuhigo wo gutsinda ibitego byinshi mu irushanwa rimwe ry’igikombe cy’isi. yinjije ibitego 13 mu nkino itandatu mu mikino yabaye mu 1958.

3. Ku bakinyi b’ubu bimeze gute?

Mu bakinyi bamaze gutsinda ibitego 10 cyangwa birenga muri iyi mikino; ni umudage Thomas Muller akaba ari nawe umaze kugera kuri aka gahigo uzitabira iyi mikino y’igikombe cy’Isi.

Kugira ashyikire mugenzi we Klose, bizaba ngombwa ko Muller atsinda ibitego bitanu muri iyi mikino.

Umukinyi w’imbere wa Colombia James Rodriguez ni we wabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa mu gikombe cy’Isi giheruka ahembwa inkweto za zahabu.

4. Amakipe ntareba mu izamu

Mu gikombe cy’isi giheruka izamu ryatewemwo imipira mike cyane kuva mu 1966. Nubwo ari uko bimeze habonetsemo ibitego 2,7 muri buri mukino. Ni byo bitego byinshi byabonetse kuva mu 1982.

5. U Bwongereza bushobora kutoroherwa ariko shampiyona yaho iri imbere

Kuva buronse igikombe mu 1966, U Bwongereza bumaze kurenga kimwe cya kane rimwe. Ariko ntibyabujije ibindi bihugu guhamagaza abakinyi benshi bakina mu Bwongereza.

Hari abakinyi 130 bazakina mu gikombe cy’isi bakina muri shampiyona yo mu Bwongereza ugereranije na 81 bakina muri Espagne hamwe na 67 bo mu Budage.

6. Igihugu giteguye imikino kibyifatamo gute?

Nta muntu muri Brezil ushaka kwibuka igihe bategura iyi mikino kuko bagiye batsindwa. Batsinzwe na Uruguay mu 1950 hanyuma batsindwa n’u Budage ibitego 7-1 mu 2014.

Ariko ibindi bihugu byagiye byitwara neza cyane ko baba bashyigikiwe n’abafana babo. Ntibitangaje ko u Burusiya bwakwitega gutsinda mu itsinda buhuriyemo na Uruguay, Misiri na Arabie Saudite.

Afurika y’epfo ni cyo gihugu cyonyine cyateguye iyi mikino kigakurwamo agitangira.

7. Penaliti zaremewe u Budage?

Nta rushanwa ry’igikombe ch’isi rirarangira hadatewe penaliti.

U Budage bwahiriwe na penaliti. Izo babonye mu gikombe cy’Isi kuva cyabaho barazinjije uretse imwe yonyine.

U Bwongereza nibwo bwarase penaliti nyinshi mu mateka.

U Butaliyani bwagiye butsindwa cyane ku bijyanye na penaliti. Aha hibukwa n’iyo umukinnyi wabk Roberto Baggio yarase ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi mu 1994. Ubwo yayamururaga Brezil igatwara igikombe.

Ntakirutimana Deus