Musanze: Abana 6 mu gihirahiro, nyina yafunzwe akekwaho kwica umugabo we

Abana 6 barimo umukuru ufite imyaka 10 n’umuto utarageza ku mwaka bari mu gihirahiro, nyuma yuko nyina afunzwe akurikiranyweho kwica umugabo we[se w’abo bana] mu rukerera rw’ejo hashize.

Byabaye ku wa Mbere tariki ya 11 Kamena 2918, mu Kagari ka Cyivugiza mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze.

Polisi yataye muri yombi umugore we[tudatangaza amazina ye] ndetse n’uwo abaturanyi bavuga ko yari inshoreke y’uwo mugabo Ndayisaba Michel wari ufite imyaka 36, ngo biriwe banasangira umusururu kuri iki cyumweru.

Umwe mu baturanyi babo yemeza ko bamusomeje kuri uwo musururu banamugisha inama ku bikiresho bashyira ku nzu nto Ndayisaba yari arimo kubaka mu rugo.

Abanyerondo bari kurisoza mu rukerera bamusanze aryamye hafi y’umuhanda nko muri metero zisaga 100 z’urugo rwe yakomeretse mu mutwe[wakomerekejwe n’icyo bamukubisemo n’ingoto yagize ikibazo]. Bahise bitabaza inzego zitandukanye zimujyana ku kigo Nderabuzima cya Kinigi aho yavanywe ajyanwa mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri ariko akagwa mu nzira.

Abavuye kumushyingura ku wa Kabiri tariki ya 12 Kamena uyu mwaka mu irimbi rya Kinigi bibazaga aho abana bagana dore ki bakiri bato. Hari n’abibazaga icyatumye se apfa na nyina agafungwa badafatanyije kurera abana babo.

Umunyamakuru wa The Source Post yiboneye abo bana bagizwe n’abakobwa 5 n’umuhungu umwe, bigoye ko baba barushanwa imyaka ibiri umwe umwe.

Abagize umuryango bahisemo gusaba nyirakuru ngo agumane n’abo bana ategereje icyemezo cy’ubutabera, niba umubyeyi wabo azaba umwere akabasanga, cyangwa niba ashobora gukurikiranwa ari hanze.

Mu gihe ngo yakomeza gufungwa, abagize umuryango bafata icyemezo cyo kubagabana bakajya kubarera nubwo ngo bigoye. Kugeza ubu bafashe umuto cyane bamujyana kumurerera mu wundi muryango.

Umugabo ufite urugo wabonaga ruri gutera imbere ukurikije ibikorwa birurimo bigizwe n’inzu babagamo n’izindi nto ebyiri bari bamaze kubaka ku ruhande, amazi mu rugo, ikiraro wabonaga bazashyiramo inka n’ibyo byibukwa aho uyu muryango utuye.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga nyakwigendera yakundaga gushyamirana n’umugore we. Cyane bapfuye inshoreke bivugwa ko uyu mugabo yari yarigaruriye.

Umwe mu baturanyi ba Nyakwigendera avuga ko amakimbirane ashobora kuba yarongerewe no kuba umugore we yari amaze nk’ukwezi agurishije umurima iwabo, akabona amafaranga nayo bivugwa ko yabaye nyirabayazana mu kongera ubukana bwayo.

Ntakirutimana Deus