Amateka yanditswe: Perezida Trump yabonanye na Kim

Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yabonanye na mugenzi we wa Koreya ya Ruguru shakes Kim Jong Un ahitwa Capella resort mu kirwa cya Sentosa muri Singapore.

Abaperezida bombi babonanye tariki ya 12 Kamena 2018 mu rukerera

Ni amateka yanditswe ku Isi kuko ari ubwa mbere perezida wa Amerika uri ku butegetsi abonanye na perezida wa Koreya ya Ruguru.

Trump avuga ko guhura kwabo byari byiza baganira ku mibanire myiza y’ibihugu byombi.

Uku gihura kubaye nyuma yuko abaperezida b’ibihugu byombi bakunze guterana amagambo arimo ndetse no gutukana ko ari ibicucu, bigamba intwaro z’ubumara bafite.

Nyuma Kim yasabye Trump ko bahurira muri Singapore ariko arabyanga. Nyuma Trump yaje kubyemera ariko avuga ko atari Kim umutumiye ahubwo ko ari we umwitumiriye.

Aya ni amateka yanditswe mu bihugu bitacanaga uwaka na mba. Ibinyamakuru bitandukanye hirya no hino ku Isi bikomeje gukurikirana iyi nkuru yahuruje abaturutse hirya no hino ku Isi.

Ntakirutimana Deus