Muhanga: Umwana w’imyaka 17 wishe nyina yakatiwe imyaka 10 y’igifungo

Umwana wavutse mu mwaka wa 2004 wari ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, icyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byateye urupfu, ndetse n’icyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake umwana, yahamwe n’ibyaha akatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 10.

Uyu mwana w’imyaka 17 y’amavuko yakatiwe iki gihano tariki 21 Nyakanga 2021 nkuko NPPA yabyanditse.

ku wa 03/06/2021, mu masaha ya saa mbiri n’igice z’ijoro  umwana wavutse mu mwaka wa 2004, ari mu Mudugudu wa Gitaraga, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Mwendo, Akarere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo, yishe nyina wamubyaye akoresheje umuhini umeze nk’umwuko, ndetse akaba yari afite n’umuhoro yakoresheje akomeretsa abavandimwe be.

Umwe mu bavandimwe be  w’imyaka irindwi yaje gupfa apfiriye mu bitaro bikuru bya CHUK , abandi babiri baracyarwariye mu bitaro bikuru bya Gitwe. Uregwa kandi akaba yarashatse no kwica ise umubyara ariko ntiyabasha kumufata ngo amuteme kuko yamwirutseho ise akamusiga.

Uregwa yatashye iwabo ageranayo n’abamotari babiri, bari kuri moto imwe, abajyana mu rugo iwabo ngo iwabo bishyure iyo moto yari imuzanye.

Yasabye iwabo amafaranga yo kwishyura bamubwira ko batari bumwishyurire kuko ntacyo yabakoreye. Se yahise aherekeza abo bamotari barataha, nyuma aza kubona umwana we  w’imyaka 15 y’mavuko agiye kumureba avirirana amaraso mu mutwe.

Se amubajije icyo abaye, umwana amubwira ko uregwa amutemye n’umuhoro, nibwo ise yatahaga ari kumwe n’irondo, ahageze umuhungu we na we aramwirukankana n’umuhoro ashaka kumutema, ku bw’amahirwe ise aramusiga.

Uwakoze icyaha akaba yari asanganywe imyitwarire mibi aregwa no kunywa ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi na kanyanga, akaba yaranahoraga abwira ababyeyi be ko azabica.

Uregwa yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga igihano cy’igifungo cy’imyaka 10, ahamijwe icyaha cy’ubwicanyi, icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byateye urupfu, ndetse n’icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake umwana, biteganywa kandi bigahanishwa ingingo za 107, 121 al.4, 121 al.2 z’itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.