Umupadiri w’umunyarwanda yanditse asezera umuhamagaro yari amazemo imyaka 13

Padiri Ntiyamira Fidele de Charles wo muri Diyoseze ya Byumba yandikiye umushumba we amumenyesha ko asezeye ku muhamagaro wo kuba padiri ayobotse uwo gushaka.

Mu ibaruwa uyu musaseridoti-Kiliziya Gatolika yemeza ko ari we iteka- yandikiye i Hannover mu Budage tariki 18 Nyakanga 2021 igenewe Musenyeri we Nzakamwita Servilien amusaba ko yakira ubwegure bwe muri uwo muhamagaro n’inshingano bijyanye nabyo, icyemezo yafashe ku bushake bwe.

Akomeza avuga ko kuva muri izo nshingano ari icyemeao yatekerejeho bihagije mu gihe cy’imyaka 13 yari amaze ari umusaseridoti, bityo ngo ntigitunguranye kuko yakiganiriyeho n’inshuti ze z’abapadiri, umuryango we n’abandi arondora muri iyo baruwa.

Yerurira umushumba we ko yifuza kuba umulayiki-bitandukanye no kuba mu bihayimana, bityo akemererwa guhabwa uburenganzira bwo gushama akagira umuryango….

Asoza iyo baruwa ye asaba ko icyifuzo cye cyahabwa agaciro.

Amakuru ari ku rubuga-website- rwa Diyoseze ya Byumba agaragaza ko Padiri Ntiyamira akorera ubutumwa bwe mu Budage aho yagiye kwiga.

Ubusanzwe uwahawe isakaramentu ry’ubusaseredoti ni ukuvuga uwabaye umudiyakoni(icyiciro kibanziriza juba padiri) kuzamura aba ari mu cyiciro cy’abihayimana cyangwa abiyeguriyimana bakomeza kubamo ubuzima bwabo bwose nkuko imvugo ya Kiliziya Gatolika igena ko ari abasaseridoti iteka. Gusa hari bamwe muri bo bagiye bava muri uwo muhamagaro bashinga ingo.

Turacyakurikirana iby’iyi nkuru…..