Dosiye y’abagore 8 bakurikiranweho gusagarira umucamanza yashyikirijwe ubushinjacyaha

Ubushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze rwa Kamembe bwakiriye dosiye iregwamo abagore 8 icyaha cyo gusagarira umucamanza. 

Iyi dosiye bwayakiriye tariki 21 Nyakanga 2021 nkuko The Source Post ibikesha NPPA.

Ku itariki ya 09/07/2021, hagati ya saa sita na saa sita n’igice z’amanywa abaregwa bagiye ku rukiko rw’ibanze rwa Kamembe bahasanga umucamanza wari mu kazi ke batangira kumusagarira bamusunika, bamukubita ibipfunsi mu mugongo banamucira mu maso, bamujugunyaho abana babo ngo ajye kubarera anabatunge;  bakaba baramuzizaga impamvu yarekuye umuntu wabambuye amafaranga yabo bari baramuhaye mu bimina byitwa “Pyramide”.

Ubushinjacyaha  bukomeje iperereza kuri iyi dosiye kugira ngo buzayifatire umwanzuro.

Abaregwa bakurikiranyweho icyaha cyo gutuka cyangwa gusagarira abari mu nzego z’Ubutabera, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 260  y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyi ngingo iteganya ko uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka 1 ariko kitarenze imyaka 2 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 frw) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 frw).