Karasira mu rukiko yahakanye gupfobya jenoside

Ubushinjacyaha bwareze Karasira icyaha cyo guhakana jenoside, kuyiha ishingiro no kubiba amacakubiri. Ibi bikiyongeraho icyo kugira umutungo w’amafaranga atagaragariza inkomoko.

Ni ibyaha ubushinjacyaha bwavuze ko byakozwe mu kwezi kwa gatanu binyuze mu biganiro yanyujije ku rubuga rwe rwa YouTube “Ukuri mbona” ndetse no mu byo yahaye abandi banyamakuru.

Ngo yemeje ko jenoside itateguwe, ko yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana. Kuri we ngo ubutegetsi bwa Habyarimana bwakoze jenoside byo kwirwanaho kuko Inkotanyi zamuteraga ibisasu bya bombe.

Na ho ku mutungo utagaragarizwa inkomoko, ubushinjacyaha buvuga ko hatahuwe amafaranga menshi mu rugo rwa Karasira kandi ntagaragaze inkomoko yayo.

Muri rusange aya mafaranga abarirwa muri miliyoni zisaga 40 uyabaze mu Manyarwanda.

Ahawe ijambo, Karasira yahakanye ibyaha byose aregwa. Yabwiye urukiko ko ibyo yavuze atari mu bihe bye byiza byo gutekereza kuko afite ibibazo byo mu mutwe kandi ko yari amaze igihe atabona imiti imworohereza.

Yabajijwe niba nta kibazo abona mu magambo ye muri iki gihe. Yavuze ko hari ibyo yari kuvuga ukundi cyangwa akagabanya amagambo iyo aza kuba yari mu bihe bye byiza.

Gusa yabwiye umucamanza ko ibyo yavuze birimo n’ukuri n’ubwo ngo atari byiza kukuvuga buri gihe.

Avuga ku mafaranga, Karasira yavuze ko hari ayo yahawe n’inshuti ze zamugiriye impuhwe kubera ibibazo yahuye na byo.

Ngo hari n’andi menshi yishyuwe na YouTube kubera inkuru zanyuraga ku rubuga rwe.

Karasira yavuze ko hari n’asaga miliyoni yahawe n’umwe mu bakozi b’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) bamusaba kuvuga nabi abo ubutegetsi bubona nk’abanzi babwo.

Uburwayi bwo mu mutwe

Abamwunganira Evode Kayitana na Gatera Gashabana na bo bavuze ko Karasira arwaye kandi ko bidakwiye gufunga cyangwa kuburanisha umurwayi.

Raporo ya muganga yasabwe n’ubushinjacyaha yerekanye ko Karasira afite ibibazo byo mu mutwe kandi ko amaze igihe abyivuza.

Gusa iyi raporo ngo ikanzura ko ibibazo afite bitamwambuye ubushobozi bwo gutekereza.

Ku mutungo utagaragarizwa inkomoko, abunganira Karasira babwiye urukiko ko afite uburenganzira bwo kwakira impano kabone n’ubwo zaba zivuye ku bo leta itishimiye.

Basaba ko Karasira akurikiranwa n’abaganga ndetse byaba ngombwa agashyirwa mu bitaro.

Karasira kandi ngo akwiye kurekurwa urubanza rutabaye kuko ibyo aregwa byakozwe n’umuntu udafite ubushobozi bwo gutekereza neza.

Urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge
Aimable Karasira yaburaniye ku rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge

Mbere y’uko urubanza rutangira, abunganira Karasira babanje gusaba ko raporo ya muganga yakozwe iteshwa agaciro kuko uwayikoze atari umuganga usanzwe uvura Karasira.

Ikindi cyavugwaga ni uko ubwo yakorwaga ngo umuganga yari ahagarikiwe n’abapolisi bafite imbunda kandi ko nta banga ryabayeho hagati y’umurwayi n’umusuzuma.

Iki cyifuzo ariko cyateshejwe agaciro, umucamanza yavuze ko raporo yakozwe n’ubifitiye ububasha kandi abikora yubahirije amategeko.

Muri iri buranisha, Karasira yasaga n’utizeye kuzahabwa ubutabera, avuga ko mu Rwanda amabwiriza aremera kurusha amategeko.

Abo ateruye ngo babishatse n’ejo yafungurwa kimwe n’uko yamara imyaka nk’iyo Mandela yamaze muri gereza mu gihe abo atavuze baba ari ko babishaka.

Biteganyijwe ko umwanzuro w’urukiko uzatangazwa ku wa kabiri w’icyumweru gitaha.

Ivomo: BBC