Muhanga: Hakozwe iki ngo ukekwaho kwica umumotari afatwe nyuma y’imyaka ibiri?

Ku wa 7 Kamena 2021, Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Muhanga, bwaregeye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye, busabira ifungwa ry’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza umusore ukekwaho kwicira mu nzu  umumotari akamutwara moto .

Umusore w’imyaka 26 y’amavuko, akekwaho kuba yariciye umumotari mu Mudugudu wa Ruvumera, Akagali ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga, Intara y’Amajyepfo, ku itariki ya 17/11/2019, akamutwara moto, agahita atoroka ndetse na telefone yakoreshaga akayikura ku murongo.

Ukekwaho icyaha yari asanzwe agendana n’uwishwe ndetse bakaba bari n’inshuti, aza gushaka uburyo yazamwica, nibwo yavaga mu Mujyi wa Kigali, ajya gukodesha inzu yo kubamo mu Karere ka Muhanga, nyuma y’iminsi mike asubira i Kigali, ahamagara uwo musore kuri telefone, amusaba ko yamutwara akamugeza i Muhanga.

Uwaje kwicwa wakoreraga i Kigali, yatwaye ukekwa kuri moto mu masaha ya saa saba z’ijoro, amugejeje i Muhanga ahita amwicira mu nzu ukekwa yakodesheje, amutwara moto, asiga akinze iyo nzu aragenda, ahita atoroka arabura, bimenyekana ubwo abaturanyi b’iyo nzu babonaga amasazi atumuka bakumva hanaturukamo umunuko.

Barungurutse muri iyo nzu, babonamo amaraso n’amasazi menshi, babimenyesha nyir’amazu, araza bica urugi, bagezemo imbere basangamo umurambo w’uwishwe, isuka n’umupanga byakoreshejwe mu kumwica, anasesetse mu mwobo. Uwishwe umunsi atwara ukekwa kuri moto mu ma saa saba z’ijoro, yabanje guhamagara inshuti ye ayibwira aho agiye n’uwo atwaye.

Ukekwa yafashwe ku itariki ya 28/5/2021, afatwa hifashishijwe indi nimero ya telefone imubaruyeho yari asigaye akoresha nyuma y’uko akuyeho iya mbere yakoze icyaha akoresha. Moto yibye nyuma yo kwica uwo musore kugeza ubu ntiraboneka, uwishwe akaba yarayikoreshaga atari iye, nyirayo akaba yarakomeje kuyishakisha ayoberwa irengero ryayo.

Icyaha cyakozwe cyo kwica umuntu biturutse ku bushake, ni icyaha gihanishwa igifungo cya burundu, giteganywa n’ ingingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.