Ukurikiranweho gukubita Macron ashobora guhanishwa……

Tariki 8 Kamena 2021, mu Bufaransa habaye amateka yuko perezida w’u Bufaransa yakubiswe n’umuturage, amateka akurikira aya Nicholas Sarkoz wakurubanywe n’umuturage.

Nyuma yo kubona ibyo uwo muturage yakoreye Macron abantu batandukanye bagize amatsiko y’icyahanishwa ukekwa mu gihe yaba ahamwe n’icyaha nkuko Yahoo yabyanditse.

Ahamwe n’icyaha yahanishwa…

Ukurikiranywe yahise atabwa muri yombi ndetse n’undi bari kumwe. Ahamwe n’icyaha yahanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu y’ibihumbi 45 by’amayero(miliyoni zisaga 45 Frw).

Uwo wakubise Macro akoresheje ukuboko kwe kw’indyo azakurikiranwaho guhohotera umuyobozi “violences sur personne dépositaire de l’autorité publique”.

Ibyo bigenwa n’Itegeko rigena ibihano mu Bufaransa mu ngingo ya 222-13.

Macron si we wenyine ubaye nk’usagarirwa n’umuturage kuko na Nicolas Sarkozy wayoboraga icyo gihugu yigeze gukurubanwa n’umuturage wamufashe mu makoti na karuvati mu 2011.

Uwo mugabo yakatiwe igifungo cy’amezi 6 n’urukiko rushinzwe kugorora rwa Agen.

Muri Mutarama 2017, Manuel Valls wiyamamarizaga kuyobora igihugu yakubiswe n’umusore w’imyaka 18 wakatiwe imyaka itatu y’igifungo anacibwa n’amande arimo gukora imirimo nsimburagifungo y’amasaha 105.

Uko Sarkoz yakurubanwe.

Valls nawe yakubiswe n’umusore muto

Man