Ukekwaho gukubita urushyi Macron yatawe muri yombi

Umukuru w’Ubufaransa Emmanuel Macron yakubiswe ikofe mu maso ari mu rugendo muri icyo gihugu, abantu babiri batawe muri yombi.

Ikubitwa rya Macron ryibutsa ibyigeze gukorerwa uwayoboraga u Bufaransa Nicolas Sarkoz wakurubanywe n’umwe mu baturage, nyuma abasore b’ibigango bamurindaga bakamuta muri yombi. Hari kandi umunyamakuru wateye urukweto uwari perezida wa Amerika Bush.

Muri video iriko irahererekanywa ku mbuga nkoranyambaga, Macron agaragara agana kuri bariyeri mu rugendo arimo muri Tain-l’Hermitage , hanze y’umujyi wa Velence.

Umugabo wambaye umupira w’icyatsi akubita ikofe prezida Macron mu maso mbere y’uko abacunga umutekano w’umukuru w’iguhugu bajya hagati.

Abagabo babiri bafashwe kubera ibyo byabaye nk’uko bivugwa n’ibinyamakakuru byo mu Bufaransa.

Bivugwa ko uwo mugabo yumvikanye avugira hejuru ngo “nta bya Macron aho” igihe yakubitaga umukuru w’igihugu, kandi ngo “Montjoie, Saint-Denis”, ijambo ryakoreshwa ku rugamba mu Bufaransa ku ngoma y’Ubufaransa, byibutsa ikubitwa ry’Umwami Charlemagne.

Muri iyo video Macron yasubiye akanya gato kuri iyo bariyeri ibyo bimaze kuba yongera kuganira n’abaturage.

Uko byagenze

1px transparent line

Kugeza ubu umwidondoro n’icywtumye uwo mugabo akora ibyo ntibiramenyekana neza. Ubutegetsi bw’aho bwavuze ko we n’uwundi muntu bari kubazwa muri gendarmrie , nk’uko biri mu itangazo ryavuzwe mu nkuru y’ibiro ntaramakuru by’abafaransa-AFP.

Umunymakuru umwe wo mu Bufaransa yanditse kuri twitter ko abashinzwe umutekano bahiye bakaza umutekano nyuma y’ibyabaye.

Ni nde urinda umutekano wa prezida Macron?

Abakuru b’Ubufaransa barindirwa umutekano n’umutwe ushinzwe umutekano w’ibiro by’umukuru w’igihugu uzwi nka GSPR.

Washyizweho mu 1983 ukaba uvugwa ko ugizwe n’abagabo n’abagore 77.

Prezida Macron asohoka imodoka
Abagize GSPR ni bo bacunga umutekano wa Macron ari mu kazi no mu bindi.

Ikubitwa rya Macron ryibutsa ibyabaye muri Amerika ubwo Perezida George W Bush yari mu nama n’itangazamakuru kuwa 14 Ukuboza 2008, umunyamakuru ukomoka muri Iraq yakuyemo urukweto ruri kugeza ubu mu icumi zihenze ku Isi nuko ararumutera.

Ivomo: BBC