Mohamed Salah yabaye umukinyi wa BBC w’umupira w’amaguru wa Afurika 2017

Mohamed Salah ukinira ikipe ya Liverpool yatowe nk’umukinyi wa BBC w’umupira w’amaguru wa Afurika w’umwaka wa 2017.

Nyuma yo kureba abantu batoye, uwo mukinyi usanzwe ukinira ikipe ya Liverpool yaje imbere y’umunya Gabon Pierre Emerick Aubameyang, umunya Guinea Naby Keïta, Sadio Mané wo muri Senegal, ndetse n’umunya Nigeria Victor Moses.

“Ndishimye cyane gutsindira iki gihembo” Niko uwo mukinyi w’imyaka 25 yabwiye ishami rya BBC Sport.

“Iyo utsindiye ikintu runaka, uhora wumva ari ibintu bidasanzwe. Wumva nkaho umwaka wakubereye mwiza, ndishimye rero. Ndifuza no kuzagitsindira umwaka utaha.”

Salah, winjije ibitego 13 bikaba byaramushesheje kuza ku mwanya wa mbere mu gutsinda ibitego byinshi muri Shampiyona y’Ubwongereza, yagize umwaka udasanzwe yaba ku ikipe ye ndetse no mu gihugu.

<iframe width=”400″ height=”500″ frameborder=”0″ src=”http://www.bbc.com/gahuza/imikino-42315399/embed”></iframe>

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2017, yari yishimiwe cyane mu Misiri, kuko icyo gihugu cyarangije ari icya kabiri mu gikombe cya Africa cy’ibihugu.

Hashize igihe, muri uyu mwaka , uyu rutahizamu ukunze kunyaruka yagize uruhare mu bitego 7 byose byatumye ikipe ya Pharaon yongera kubona itike yo kuzakina mu gikombe cy’isi bwa mbere nyuma y’1990.

Aho yafashije gutsinda 2, hanyuma akinjiza 5 ubwe, harimo n’umwanya w’inyongera wateganyirijwe za penaliti.

Byatumye batsinda Congo bibahesha amahirwe yo kuzajya mu gikombe cy’isi kizabera mu Burusiya.

“Ndifuza kuba umunya Misiri w’umuhanga w’ibihe byose, bityo ndakora cyane”

Ni ko uwo mugabo ubaye umunya Misiri wa gatatu utsindiye iki gihembo, akaba n’uwa mbere kuva mu 2008, avuga.

” Iteka nkomeza inzira niyemeje, kandi ndifuza ko buri wese mu Misiri yagera ikirenge mu cyanjye”

Salah yitwaye neza yaba mu ikipe akinamo hanze, ndetse no mu ikipe y’igihugu akomokamo.

Mu Butaliyani yinjije ibitego 15, hanyuma afasha gutsinda ibindi 11, ubwo yashoboje Roma kurangiza ari iya kabiri mu cyiciro cya mbere ( Serie A), akaba ari ubwa mbere iyo kipe yari ibigezeho kuva mu myaka 7 ishize.

Mohamed Salah yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza wa Afurika cya BBC 2017

Nyuma kandi yo kwinjira muri Liverpool agatsinda ibitego 13 mu mikino ye ya mbere 16 y’igikombe cy’Ubwongereza.

Salah aragira ati:

“Ndifuza gushimira bagenzi banjye dukinana muri Liverpool, ndetse nagize n’ibihe byiza muri Roma, ngomba rero gushimira abo twakinanye nabo aho ngaho, ndetse na bagenzi banjye bo mu ikipe y’igihugu cya Misiri”.

“Kuva naza hano, nifuzaga gukora cyane no kwereka buri wese umukino wanjye. Kuva nagenda, nifuzaga kugaruka muri Shampiyona y’Ubwongereza, ubwo rero ndishimye cyane”.

Muri iki gihembwe, Salah yarigaragaje cyane muri Shampiyona y’Ubwongereza, bitandukanye n’uburyo yitwaye ubwo yakiniraga Chelsea mu 2014-2015.

“Arabikwiye” uko niko Umutoza wa Liverpool Jurgen Klopp abivuga, akaba ari nawe wahereje igihembo uwo mukinyi aho bari bateraniye mu ishuri ryigisha imikino rya Melwood.

” Ndi umunyamahirwe mu byukuri. Nagize amahwire yo gukorana na bamwe mu bakinyi badasanzwe, none ndishimye ko ubu nkorana na Mohamed”.

” Icyiza ni uko akiri muto, aracyafite igihe cyo kongera gutera imbere, urubuga rwisanzuye rwo gukora byinshi, kandi uko niko bikwiriye kugenda. Mu byukuri, ni ibyishimo byinshi gukorana nawe.”

Kuri ubu Salah yongereye izina rye ku rutonde rw’ibirangirire muri Afurika nka Abedi Pele, George Weah, Jay-Jay Okocha na Didier Drogba byatsindiye igihembo cya BBC cy’umukinyi w’umupira w’amaguru w’umwaka.

“Ndishimye cyane kuba ntsindiye iki gihembo nkabo”.

Ni ko uwo munya Misiri avuga, ugeze ikirenge mu cya bene wabo basangiye ubwenegihu Muhamed Barakat wakibonye mu 2005, n’ikirangirire Aboutreika wacyegukanye mu 2008.

DN