Menya R Kelly wiswe umugizi wa nabi wakoresheje ubwamamare bwe mu guhiga abato ahaza igitsina cye 

Umugizi wa nabi ku bantu wakoresheje ubwamamare n’umutungo mu guhiga abato, badafite kirengera n’ijambo mu guhaza ibyifuzo by’igitsina cye. Umugizi wa nabi wakoresheje abakozi be mu gukoresha abana b’abakobwa n’abahungu ihohotera rishingiye ku gutsina, gucuruzwa no guteshwa agaciro.”

Menya R. Kelly umugizi wa nabi wakoresheje ubwamamare bwe mu guhiga abato ahaza igitsina cye

Amagambo ya Jacquelyn Kasulis, intumwa ya leta ya New York, nyuma y’uko umuhanzi wa R&B R. Kelly ahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Abatangabuhamya 11 – abagore icyenda n’abagabo babiri – bahagaze mu rukiko mu rubanza rwamaze ibyumweru bitandatu, bavuga ubugizi bwa nabi mu mibonano mpuzabitsina no guteshwa agaciro yabakoreye.

Nyuma y’iminsi ibiri biga ku mwanzuro, urukiko rwahamije Kelly ibyaha byose icyenda yarezwe. Biteganyijwe ko azakatirwa tariki 04 z’ukwezi kwa gatanu kandi ashobora gucirwa urwa burundu.

Kelly, amazina ye yose ni Robert Sylvester Kelly, yahamwe no gukoresha kwamamara kwe n’umutungo mu gushuka akoresheje kwizeza gufasha abo yagiriye nabi gutera imbere muri muzika. Benshi bavuze ko bari batarageza imyaka y’ubukure ubwo yasambanyaga.

Kelly we yahakanye yivuye inyuma ibyaha byose yarezwe.

Uyu muhanzi yageze ku kwamamara mu myaka ya 1990 kubera indirimbo nka “Bump and Grind” na “Ignition”. Imwe mu ndirimbo ze zizwi cyane ni “I Believe I Can Fly” yasohoye mu 2004.

R Kelly
R. Kelly

Mu nyandiko ku buzima bwe, R. Kelly avuga ko ubwe yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari umwana.

Kelly kandi yahamijwe kurenga ku itegeko rizwi nka Mann Act, rivuga ko ari icyaha kujya mu gucuruza abakoreshwa imibonano.

Yahamwe kandi no gukora ubucuruzi bw’ubushukanyi, ikirego ubundi kiregwa amahuriro y’abagizi ba nabi. Ariko hano, abacamanza bamufashe nk’uwari ukuriye umugambi mubi wo kwiyegereza abagore n’abana ngo abakorere ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mu rubanza, abashinjacyaha bavuze birambuye uko abashinzwe ibikorwa bye, abacunga umutekano we n’abandi bari hafi ye bamufashije muri ubwo bugizi bwa nabi.

Inteko y’abacamanza yumvise uburyo yabonye inyandiko mpimbano zo kugira ngo ashyingirwe n’umuririmbyi Aaliyah wari ufite imyaka 15 gusa. Uyu yapfiriye mu mpanuka y’indege mu 2001.

Kugenzura abo yagiriraga nabi

Mu rubanza, abatangabuhamya bavuze uko yagenzuraga ubuzima bw’abo yagiriraga nabi, acunga buri ntambwe yose yabo mu ngo ze i Chicago na Atlanta ababuza kugira uwo hanze bavugana kuri we.

Benshi muri bo bari abakiri bato bafite ubushake bwo kuzaba abaririmbyi.

Inkuru y’ikinyamakuru Buzzfeed yo mu 2017 ivuga ko abakobwa babaga ari bashya iruhande rwa Kelly batozwaga n’umugore w’imyaka 31 ibyo iki cyamamare gikunda mu mibonano mpuzabitsina.

Kelly yitaga abo bagore “abana” be kandi nawe akabasaba kumwita papa, nk’uko Buzzfeed ibivuga.

Abo bagiriwe nabi bagombaga kandi kumusaba uruhushya rwo kuva mu ngo ze bashyizwemo, kandi yagenzuraga ibyo bambara ndetse agafatira telephone zabo. Babyanga, bahanwaga ku mubiri cyangwa bagatukwa.

Ibirego bya mbere

Uru rubanza ntirwari urwa mbere R. Kelly arezwemo ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mu myaka yashize, yarezwe ibyaha byinshi birimo abakobwa bakiri bato.

Aaliyah
Gushyingirwa kwa R. Kelly na Aaliyah kwateshejwe agaciro ubwo byamenyekanaga ko uyu yari afite imyaka 15 gusa – Kelly ni we wanditse anatunganya indirimbo ya mbere ya Aaliyah “Age ain’t nothing but a Number”

Mu 1994, ubwo R. Kelly yari afite imyaka 27, yashyingiranywe na Aaliyah, icyo gihe wari icyamamare kiri kuzamuka muri R&B.

Nyuma gato mu 1995, uko gushyingirwa kwateshejwe agaciro bimenyekanye ko Aaliyah atari afite imyaka 18 nk’uko inyandiko zabyerekanaga – ahubwo yari afite 15.

Nyuma mu 1996 Kelly yashakanye na Andrea Lee wari umubyinnyi we, babyaranye abana batatu mbere yo gutandukana mu 2009.

R. Kelly kandi yarangije mu bwumvikane hanze y’inkiko ibirego yaregwaga n’abagore batari bacye.

Umwe muri bo ni Tiffany Hawkins, uvuga ko yamukoreye ihohotera “ku mubiri no mu mutwe” mu myaka itatu bafitanye ubucuti ubwo Kelly yari afite imyaka 27 Tiffany afite 15.

Undi mukobwa ukiri muto, Tracy Sampson, yareze Kelly kumwinjiza “mu mibonano mpuzabitsina itabereye” ubwo yari afite imyaka 17.

Ibirego bya polisi

Mu 2002, Kelly yarezwe na polisi ya Chicago gukora no gutunga amashusho y’urukozasoni y’abana.

R Kelly aririmba muri concert
Kelly yabaye umuhanzi wakunzwe cyane n’abantu benshi ku isi kubera ubuhanga mu kuririmba

Ayo mashusho arimo kwinjiza igitsina mu kindi, gukoresha umunwa n’ibindi bikorwa by’imibonano, yari agize ishingiro ry’ibyaha icumi yarezwe. Polisi yashinje uyu muhanzi gufata ayo mashusho n’umukobwa ukiri mu myaka cumi na.

Ariko nyuma y’imyaka itandatu yagizwe umwere kuri ibyo byaha byose: abacamanza banzuye nta gihamya ntakuka ko umukobwa uri muri ayo mashusho atarageza imyaka y’ubukure.

Avuga nyuma yo kumuhamya ibyaha ku wa mbere, intumwa ya leta ya New York mu rubanza, Jacquelyn Kasulis, yagize ati: “Ku bagiriwe nabi bo muri uru rubanza, amajwi yanyu yarumviswe kandi ubutabera amaherezo bwaratanzwe.”

Gloria Allred, umunyamategeko uhagarariye abareze R. Kelly, yasubiyemo imbamutima z’umugore umwe mu bareze avuga ko yabwiye urukiko ati: “Namaze igihe kinini mu bwoba nihisha Robert Kelly, kubera kuntera ubwoba bankoreye ubu ngiye gutangira ubuzima bwanjye nisanzuye ntafite ubwoba ntangire n’urugendo rwo gukira.”

BBC