Inyota yo kumenya amanota yateye abanyeshuri gutakaza amafaranga y’ubusa

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyashyizeho urubuga rwo kurebaho amanota itarayashyiraho, none byashyuhije abantu imitwe ariko n’amafaranga yabo ahagendera bajya gushaka interineti abandi bohereza mesaje kuri telefoni.

Inkuru imaze iminsi mu babyeyi bafite abanyeshuri bakoze ikizamini cya leta n’abanyeshuri ubwabo ni iy’amanota baba baragize muri ibyo bizamini.

Bamwe ku banyeshuri n’ababyeyi bamaze iminsi bakora ingendo bajya kureba amanota yabo ahari inzu zicururizwamo serivisi za interineti (cyber cafe), abandi bakoresha telefoni bohereza ubutumwa.

Umugore waturutse i Runda mu karere ka Kamonyi yagiye kurebera ayo manota ahitwa mu Nkoto, aho avuga ko yagenze igihe cy’isaha ngo agere aho yari agiye kurebera amanota, ariko ataha ababaye.

Yagize ati ” Ndababaye kubera impamvu ebyiri, nkubise amaguru y’ubusa, ikindi ni uko amanota y’umwana wanjye ntayabonye.”

Uyu mugore avuga ko yashakaga kuyamenya ngo ategure ibyo kujyana ku ishuri umwana we urangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

Umunyamakuru wa The Source Post yiboneye neza umubyeyi wohereje ubutumwa uko biri ku rubuga rwa NESA ashaka kureba amanota y’umwana we ariko ntibyakunda.

Abakora ahatangirwa serivisi za interineti (Cyber Cafe) mu murenge wa Rugarika hafi y’ibiro by’umurenge bavuga ko hari ababyeyi n’abana babagana bashaka kureba amanota ariko bagasanga ntarasohoka. Ibyo kandi umunyamakuru yabyiboneye mu Mujyi wa Muhanga, aho bamwe babona bidakunda ariko bamaze kwishyura imashini baba bakoreyeho.

Ku rubuga rwa NESA, hariho porogaramu yafasha abantu kureba ayo manota, kimwe mu byashyuhije abantu imitwe bakagirango ni ukuri amanota yasohotse. Bamwe mu bakurikiranira ibintu hafi bibaza impamvu ubu buryo bwashyizwe ku rubuga kandi butaratangira gukoreshwa.

Ubu buryo bushukana bwagiye bukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, zituma abantu babazanya niba ari ukuri, ariko hari ababanzaga guhinyuza.

Ku rundi ruhande NESA yasohoye itangazo ko amanota y’aba banyeshuri azasohoka mu cyumweru gitaha.

Mu gihe bitaganyijwe ko amashuri azatangira tariki 11 Ukwakira 2021, bamwe mu babyeyi bibaza niba mu minsi itanu bazaba bamaze kwitegura koherezayo abana babo kuko ngo bataramenya ibisabwa, bakavuga ko amanota yatinze gutangazwa.

Ku rubuga rwa NESA hari porogaramu yo kureberaho amanota atarasohoka

 

Ubutumwa bumeze gutya ku mbuga zitandukanye bwatumye ababyeyi bihutira kureba amanota kandi atarasohoka

 

Ntakirutimana Deus