Wiyumvisha agahinda k’umubyeyi watumye umwana ‘birote’ ahubwo akazana inda-Gatabazi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney asaba buri wese guhaguruka akarwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko rigira ingaruka nyinshi ku warikorewe n’umuryango muri rusange, bityo bikadindiza iterambere ry’ibyo byiciro.

Yemeza ko Guverinoma idahwema gushyiraho imirongo migari, amategeko n’ingamba zo gukumira no kurwanya iki kibazo, ariko ngo ntiyabyishoboza buri wese atabigizemo uruhare. Ibyo aherutse kubigarukaho mu mahugurwa agenewe abanyamakuru n’urubyiruko rw’abakorerabushake ku “ruhare rw’itangazamakuru mu kurwanya no gutanga amakuru ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina” yabereye i Kigali ku cyicaro gikuru cya polisi kuwa kabiri tariki 28 Nzeri 2021.

Gatabazi asaba buri wese kwishyira mu mwanya w’uhohoterwa cyangwa ufite uwahohotewe, akiyumvisha agahinda bimutera n’ingaruka bimugiraho.Ati”

“Uri umubyeyi, umwana wawe wamwohereje kuzana birote [bulletin] none akuzaniye inda, ubyumva ute [how do you feel]?

“Abakorerwa ihohoterwa bakeneye ubuvugizi kugirango inzego zibishinzwe zifate ingamba zo gukumira….ku bijyanye n’ububi bw’ihohoterwa ndasaba buri wese kwishyira mu mwanya w’umukobwa ufite icyerekezo wifuza kuzaba umupolisi, umusirikare, umuyobozi, umucuruzi w’umukire, ariko ntibimukundire kubera ihohoterwa.”

Asaba ababyeyi kwirinda umuco mubi wo guhishira abana babo bahohotewe, ati “Twagiye tubona ko hari ababyeyi bahishira abasambanyije abana babo cyangwa bakagira ibyo bumvikana, ibi dukwiye kubyamagara kugira ngo bicike, kandi nizera ko abanyamakuru n’uru rubyiruko rw’abakorerabushake dufatanyije twarandura iki cyorezo.”

Agaruka ku ngaruka zigera ku bahohoterwa zirimo gupfa kw’ejo hazaza h’abangavu baterwa inda, ibibazo mu miryango yabo n’iy’ababahohoteye, hiyongeramo impfu, indwara z’ibyorezo, gutaka icyizere cy’ejo hazaza n’ibindi bityo agasaba ko buri wese kumva ikibazo cy’iri hohoterwa nk’icyagutse. Atanga urugero ko niba buri mwaka hari abakobwa ibihumbi 10 baterwa inda zitateguwe, buri wese yakwiyumvisha ingaruka bibagiraho ndetse no ku babyara, ndetse no ku gihugu muri rusange mu gihe ababyawe bazaba bakuze.

Aha avuga ko urubyiruko rw’abakorerabushake rwafasha muri iki kibazo, rutanga amakuru aho ruherereye n’itangazamakuru rikarenga gutangaza iby’iryo hohoterwa gusa, ahubwo rikarenga rigakora n’inkuru zicukumbuye kuri icyo kibazo. Ni muri urwo rwego yasabye ko hashyirwaho ihuriro rizafasha mu gukurikirana icyo kibazo, bityo hakagira ibishya bikorwa. Asaba kandi ko ihuriro nk’iryo ryagera ku rwego rw’akarere.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Dan Munyuza agaragaza ko abanyamakuru n’urubyiruko rw’abakorerabushake ari abafatanyabikorwa ba polisi mu gukumira no kurwanya ibyo byaha, bityo ko bagomba gukomeza gufatanya muri urwo rugamba.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Dan Munyuza

Asaba kandi inzego zibishinzwe gukora ubushakashatsi bw’uko ikibazo cy’ihohoterwa cyifashe mu bindi bihugu u Rwanda rwafatiraho urugero kugirango hafatwe ingamba ariko hashingiwe no kurebera ku bandi.

Yibutsa ko hari imyumvire igomba guhinduka mu Banyarwanda irimo kubyara abana badashoboye kurera, abantu bakirinda kuvuga ko basamye ku bw’impanuka, ahubwo bagakoresha uburyo bubarinda bwabashyiriweho.

Imibare itangazwa ku byerekeye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yerekana ko abana 3877 ari bo basambanyijwe guhera mu kwa mbere kugeza mu kwa munani 2021. Abagore bafashwe ku ngufu ni 954, gukomeretsa hakiriwe igihumbi, mu gihe amakimbirane ashingiye ku bashakanye hakiriwe 2350 mu gihe abishwe ari 42.

Abitabiriye inama
Abayobozi batandukanye
Minisitiri Gatabazi