Leta yamaze impungenge abakekaga ko inkunga bagenerwaga na FARG igiye kuvananwaho n’icyo kigega

Bamwe mu bafashwa n’ikigega cya leta kigamije gutera inkunga arokotse jenoside yakorewe abatutsi batishoboye (FARG), bari bafite impungenge ko iki kigega nikivaho batazongera gufashwa bamazwe impungenge na leta.

Izi mpungenge bazerekanye ubwo Inama y’abaminisitiri iheruka yafatirwagamo imyanzuro yo kuvanaho ibigo bitandukanye, ubwo hashyirwagaho minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu..

Bamwe mu bafashwaga n’iki kigega batangiye kubunza imitima yaho bazongera kuvana ubufasha.

Umwe mu baganiriye na The Source Post utuye mu karere ka Kamonyi ati ” Bajyaga bamfasha mu bikorwa bitandukanye birimo kwivuza. Ndimo kwibaza niba kuvaho kw’ikigega bitazahagarika iyo nkunga. Ko ntishoboye nakwivuza gute?

Abandi bagize impungenge ni abadindiye mu kwiga kubera inshingano zitandukanye bagiye bahura nazo mu miryango.

Mukama Alice(izina ryahinduwe) wo mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi yashatse umugabo udafite ubushobozi bwo kumwishyurira kaminuza. Yateganyaga gusaba inguzanyo izamufasha kwiga icyo cyiciro ariko ubwo yumvaga ikurwaho rya FARG yagize ugushidikanya.

Ati ” Numvaga uyu mwaka nzasaba kwiga kaminuza kuko mbere nagize imbogamizi nyinshi, ariko numvise ko igiye gukurwaho nibaza byinshi. Leta ni umubyeyi ikomeze itube hafi nkuko yadufashije kuva 1994 ihagarika jenoside.”

Impungenge z’aba baturage ntaho zitaniye n’iz’abadepite bibaza ikizakurikiraho niba FARG ivanweho.

Depite Nyirabega Eutharie yabajije mu nteko rusange yigaga ku mushinga wo kuvanaho FARG n ‘ibindi bigo ati ” Ariko njyewe nunvaga nshaka kugirango nsobanukirwe, hari abagenerwabikorwa ba FARG barimo abakecuru n’abasaza, icyiciro cy’abarwayi, ku ndwara zidakira cyane cyane, harimo abari bakeneye ingobaka, ubu rero nagirango minisitiri atumare impungenge nkuko abivuga ko minisiteri izabyitaho, twumve ko nta cyiciro kizasigara inyuma. Mu ngengo y’imari ya FARG harimo 5%  nkagirango mbaze niba azinjira muri minisiteri.”

Dr Bizimana Jean Damascène uyobora iyi ministeri amara impungenge agira ati:

“Ibikorwa byose bya buri rwego twasuzumye uyu munsi nta na kimwe kizatakara kubera yuko bigiye muri minisiteri. N’ibirebana rero n’ibyakorwaga n’ikigega FARG, nabyo bizakomeza n’amategeko bazakomeza babihabwe, haba mu rwego rw’imibereho, rw’uburezi rw’ubuvuzi, ni leta yabikoraga izakomeza ibikore…..”

Dr Bizimana yasabye abagize inteko ishinga amategeko kwihutisha gukuraho ibi bigo, kugira ngo Ministeri itangire akazi kayo.

Ibigo bisabirwa kuvanwaho nkuko byemejwe mu nama y’abaminisitiri iheruka, ndetse ubu Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje itegeko ribikuraho ni Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside; Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge; Itorero ry’Igihugu ndetse n’ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye FARG.