Leta yemeye ko Misa no gusenga ku ba-Islam bizajya biba buri munsi

Leta y’u Rwanda ibicishije muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko yemeye ubusabe bw’amadini yasabye kujya asenga buri munsi nkuko byahoze.

Iyi gahunda yo gusenga buri munsi mu madini yemera Yezu/Yesu na Islam byati byarahagaze muri Mata 2020 ubwo icyorezo cya Covid-19 cyageraga mu Rwanda.

Biciye mu butumwa iyi minisiteri yacishije kuri twitter, yavuze ko ubusabe bw’aya madini bwemewe, bityo bigasubira uko byahoze mbere, ariko hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Iyi Minisiteri yavuze ko andi madini n’amatorero nayo abyemerewe ariko akaba ari ayujuje ibisabwa nkuko yagiye abyemererwa n’inzego z’aho akorera.

Mbere yuko aya madini yemererwa, amadini yari yarakomorewe gusenga yategetswe kwemeza umunsi umwe mu cyumweru azajya asengeraho. Ni ukuvuga ko kiliziya byari ku cyumweru mu gihe muri Islam hari kuwa gatanu gusa.

Uko minisiteri yabitangaje
Ntakirutimana Deus