Bamubaze igifu basangamo ikilo cy’imisumari amaburo n’ibindi byuma

Abaganga bakuye mu nda y’umugabo wo muri Lithuania (Lituanie) imisumari, amaburo (screws) n’ibyuma birengeje ikilo kimwe (1kg), nkuko ibitangazamakuru byaho bibivuga.

Yari amaze ukwezi kumwe amira ibintu bikoze mu cyuma nyuma yo kureka inzoga, nkuko abaganga babivuze.

Bimwe mu byo bamukuyemo mu kumubaga kwabereye ku bitaro bya Kaminuza bya Klaipeda University Hospital (KUH) byari bifite uburebure bwa santimetero (cm) 10, nkuko bivugwa n’igitangazamakuru LRT cyo muri Lithuania.

Sarunas Dailidenas, muganga ubaga, yavuze ko iki ari “ikintu kitari cyarigeze kibaho”.

Uwo mugabo yagejejwe kuri ibyo bitaro n’imodoka y’imbangukiragutabara (ambulance), ababara cyane mu nda. Ibyo bitaro biri ku nkengero y’inyanja ya Baltic.

Ubu bitangazwa ko ikibazo yari afite cyahamishijwe hamwe, kandi akaba arimo gukurikiranirwa hafi ku bitaro bya KUH..

BBC