Muhanga: Yakatiwe azira kumena ijisho umugore we
![](https://thesourcepost.com/wp-content/uploads/2021/10/concept-droit-justice-juridique-echelles-juge-marteau-livres_25147-667.jpg)
Duhamagare cyangwa utwandikire kuri telefone 0788518907 uduhe amakuru cyangwa amatangazo.
Urukiko Rwisumbuye rw’i Muhanga, rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo umugabo wakubise umugore we akamumena ijisho waje gukatirwa igifungo cy’imyaka 8.
Uyu mugabo kandi yari anakurikiranweho guhoza ku nkeke uwo bashakanye. Uretse gufungwa iyo myaka yanacwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri.
Urukiko rwamukatiye icyo gihano kuwa 30 Nzeri 2021. Ni ibyaha yakoreye iwe mu Mudugudu wa Kibaya, Akagari ka Kibyimba, Umurenge wa Kabacuzi, Akarere ka Muhanga.
Uyu mugabo yakubise umugore we akamumena ijisho, akaba kandi yari asanzwe amuhoza ku nkeke kuko yari yaranabifungiwe, akatirwa umwaka umwe muri gereza. Uregwa akunda gukubita umugore we ntacyo amuhoye, akitwaza ko abiterwa no kunywa inzoga.
Uregwa yahamwe n’ibyaha yari akurikiranyweho birimo icyo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe ndetse n’icyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake uwo bashyingiranywe, biteganywa kandi bigahanishwa ingingo za 147 & 121 al.2 z’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
NPPA