Leta y’u Rwanda yerekanye uruhare rw’imiryango USAID na MSH mu gusigasira amagara y’abaturarwanda

Leta y’u Rwanda irashimira inkunga yahawe n’umuryango w’abaterankunga w’abaturage ba Amerika (USAID) wafashije kunganira gahunda za leta mu gutabara ubuzima bw’abanyarwanda ugabanya imfu zabo.
Uyu mushinga witwa Rwanda Health Systems Strengthening (RHSS) ugamije kongerera ubushobozi urwego rw’ubuzima mu Rwanda watangiye mu Gushyingo 2014, ukaba uri kugana ku musozo utwaye amadolari ya Amerika 24,892,688, washyizwe mu bikorwa n’umushinga MSH (Management Sciences for Health).
Abitabiriye igikorwa cyo kugaragaza ibyo wagezeho, kuwa Kabiri tariki 14 Gicurasi 2019, bashima intambwe yatewe kubera wo.
Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba asobanura akamaro kawo.
Ati “Wari ugamije gufasha serivisi z’ubuzima bagendeye ku igenamigambi ryacu. Ni ibintu babashije kugeraho bafatanyije na minisiteri, bafatanyije n’amavuriro, bafatanyije n’inzego z’ibanze bafashije amavuriro cyane, n’amakipe arimo abari mu bitaro mu bigo nderabuzima n’abari mu biro by’akarere babashije gukora igenamigami bakabasha gukora ibintu byateganyijwe kandi bakabasha gusuzuma umunsi ku wundi ko byagezweho, hagendewe ku mibare fatizo tuba twihaye.”
Uyu mushinga kandi ngo wafashije abakozi ba mituweli ku buryo bukomeye.
Gashumba ati “Mu buzima badufashije inyingo yo gushyiraho ikigega cy’abakozi bo kwa muganga cy’ubwisungane gishobora kuguriza abakozi bo kwa muganga, kugirango imibereho yabo irusheho kuba myiza, tugejeje kuri miliyari y’amafaranga abantu bizigamira bakabasha kugurizanya, badufashije gukora inyigo kugirango dutangirane ikigega cyiza, gihagaze neza.”
Uyu muyobozi avuga ko iyi gahunda yakorewe mu mavuriro 43 watazemo umusaruro ukomeye.
Umuyobozi ushinzwe uyu mushinga wo kongerera ubushobozi uru rwego Alain Joyal, ashimira u Rwanda intambwe rukomeje gutera mu bijyanye n’ubuzima rwita ku bw’abaturage barwo n’abarugana.
Amafoto




















Amafoto: Ange de la Victoire D.