Leta yazamuye umushahara w’abarimu ku kigero cya 88%

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yatangaje ko guhera muri uku kwezi abarimu bo mu mashuri abanza bazongererwa umushahara ku kigero cya 88%. Abarezi kandi bafite impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere  cya kaminuza (A1) n’icya kabiri (A0) bazongererwa 40%.

Yabitangaje ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko ibikorwa bya Guverinoma bijyanye n’ibimaze kugerwaho mu rwego rw’uburezi bw’ibanze (amashuri abanza n’ayisumbuye) muri gahunda ya NSTI.

Imibare igaragaza ko umwarimu ukirangiza amashuri yisumbuye (A2) yahembwaga ibihumbi 57 Frw ku kwezi nk’umushahara mbumbe, agafata mu ntoki ibihumbi 52Frw, bazahabwa inyongera ingana na 50.849 Frw

urangije icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) yahembwagw ibihumbi 137 Frw, bazabona inyongera ya 54.916. Ni mi gihe urangije kaminuza (A0) ahabwa ibihumbi 260 Frw nk’umushahara mbumbe, agatahana ibihumbi 160Frw yongerewe 70.195 Frw.

Abarimu ba A0 bose hamwe ni 68.207, aba A1 ni 12.214 mu gihe aba A0 ari 17.547.

Ku kibazo cy’abarimu barenga ibihumbi 10 buri mwaka bataga akazi.l, Minisitiri w’Intebe yavuze ko isesengura ryakozwe ryagaragaje ko mu mpamvu zabiteraga zirimo n’umushahara muto bityo ngo leta ifite icyizere ko bagiye gukora akazi batuje.

Akomeza avuga ko leta yaharaniye kuzamura ireme ry’uburezi ishyira abarimu mu myanya

Kuva mu Ugushyingo 2020 kugeza muri Kamena 2022, Guverinoma yashyize mu myanya abarimu bashya 28.512 mu mashuri abanza n’abandi 13.889 mu mashuri yisumbuye.

Ati “Uyu ni umubare munini cyane twinjije mu kazi w’abantu bize kwigisha babishoboye muri iki gihe kitarenze amezi 12. Guverinoma kandi izakomeza gushaka no gushyira mu myanya aabrimu abashoboye, ni gahunda itajya irangira.”

“Ibyo bizatuma umubare w’abanyeshuri umwarimu umwe yigisha ugabanuka ukagera kuri 52 nk’uko biteganyijwe mu mwaka w’amashuri utaha wa 2023/2024. Ubu turi ku bana 59 ku mwarimu umwe. Na byo ntabwo ari bibi kuko aho twari turi hari aho twari dufite abana 90 cyangwa barenga ku mwarimu umwe.”

Dr Ngirente kandi yavuze ko Leta yongereye amafaranga miliyari 5 mu kigega umwarimu Sacco, mu rwego rwo gukomeza kuzamura imibereho ya mwarimu.

Leta ikoze ibi mu gihe mwarimu wo mu Rwanda, cyane uwigisha mu mashuri abanza ari we wahembwaga make mu barimu bo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EAC).

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *