Kylian Mbappé ashobora kuva muri PSG

Kylian Mbappé yumva “yarahemukiwe” na Paris St-Germain (PSG), none arashaka kuva muri iyi kipe mu kwezi kwa mbere, nkuko bivugwa na Julien Laurens, inzobere ku mupira w’amaguru wo mu Bufaransa.

Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, uyu rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yashyize umukono ku masezerano mashya y’imyaka itatu, ariko ubu arumva yarakoze “ikosa”.

Kugeza ubu muri uyu mwaka w’imikino, Mbappé amaze gutsindira PSG ibitego 12 mu marushanwa yose. Yakwifuza kwerekeza muri Real Madrid.

Ariko umuyobozi w’ibikorwa bya siporo muri PSG, Luis Campos, avuga ko uyu rutahizamu w’imyaka 23 atigeze “na rimwe avuga ku kuva” muri iyi kipe mu kwezi kwa mbere.

Mu kiganiro BBC Radio 5 Live, Laurens yagize ati: “Yumva yarahemukiwe n’ikipe kubera ko ibintu byose ikipe yamusezeranyije ubwo yashyiraga umukono kuri arya masezerano mashya yo kugeza mu mwaka wa 2025 bitabayeho.

“Ibyo yasezeranyijwe byuko bazazana undi rutahizamu kugira ngo [we] ashobore gukina mu mwanya we mwiza ari inyuma ya rutahizamu, byuko Neymar atazaba ahari kandi ko azagurishwa, byuko bazagura myugariro wo hagati, kandi ko ari we [Mbappé] uzaba izingiro ry’uyu mushinga. Ibi bintu byose ntibyabayeho.

“Twari tubizi ko hari umwuka mubi none ubu yafashe icyemezo kandi ntashaka kuhaba [muri PSG]. Yumva ko yakoze ikosa mu kongera kontaro ye kandi ko yagakwiye kuba yarahavuye ku mpeshyi, ubu ahanze amaso igihe cy’igura n’igurisha ry’abakinnyi cyo mu kwezi kwa mbere kugira ngo arebe aho ashobora kwerekeza”.

Kylian Mbappé
Kugeza ubu muri uyu mwaka w’imikino, Kylian Mbappé amaze gutsindira PSG ibitego umunani muri shampiyona ya Ligue 1

Mbappé yegukanye igikombe cy’isi cyo mu mwaka wa 2018 hamwe n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa.

Muri PSG, amaze kwegukana ibikombe 11 hamwe n’iyi kipe, birimo ibikombe bine bya shampiyona ya Ligue 1, kuva yagera muri PSG mu mwaka wa 2017 avuye muri Monaco, akaba yaratangiye muri PSG nk’umukinnyi wo ku masezerano y’inguzanyo.

Ku wa gatanu, yaje ku isonga ku rutonde rw’ikinyamakuru Forbes rw’abakinnyi b’umupira w’amaguru binjiza amafaranga menshi cyane ku isi.

Ni bwo bwa mbere undi muntu utari Lionel Messi cyangwa Cristiano Ronaldo aje kuri uwo mwanya wa mbere mu myaka icyenda ishize.

Laurens yongeyeho ati: “Mu bitekerezo bye biraboneka ko hari ikintu cyamenetse [kitagenda] hagati ye n’ikipe.

“Real Madrid yari yiteguye kuza ku mpeshyi ikamugura nk’umukinnyi udafite indi kipe akinira. Igomba kuba igifite amafaranga yo kumugura ndetse n’ayo kumuhemba.

“Chelsea yaza kumushaka? Manchester City yaza? Naho se Manchester United y’umutoza Erik ten Hag?

“Ni ikintu kimwe kuba ashaka kugenda ariko ni ikindi kintu kubona uwashobora kumugura ndetse n’ayo PSG imushakamo. PSG ubu iri mu mwanya mwiza. Bishobora gusaba ko ayigumamo kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye, nuko akareba uko bigenda ku mpeshyi”.

Ariko, avuga mbere y’umukino wa Champions League wo ku wa kabiri PSG yanganyijemo igitego 1-1 na Benfica, Campos yapfobeje kumvikanisha ko Mbappé adatuje muri PSG.

Yabwiye televiziyo yo mu Bufaransa Canal Plus ati: “Mba ndi kumwe na Kylian Mbappé buri munsi. Nta na rimwe yari yigera ambwira ibyo kugenda mu kwezi kwa mbere.

“Ntabwo ari ibyo umukinnyi avuga, ni ibivugwa [n’ibitangazamakuru], kandi kugira amakuru nk’ayo mbere y’umukino nk’uyu [wo ku wa kabiri] ni ibintu bikomeye cyane. Ni yo mpamvu ndi hano, ngo mbihakane kandi mvuge mu buryo busobanutse ko Kylian Mbappé atarigera na rimwe ambwira cyangwa ngo abwire perezida [Nasser Al-Khelaifi] ku kuva muri PSG mu kwezi kwa mbere”.

Aganira n’igitangazamakuru RMC Sport, Campos yongeyeho ati: “Kylian ni umunyamwuga udasanzwe. Nk’urugero, yakinnye arwaye mu mukino uheruka na Reims, yabikoreye ikipe.

“Mbona Kylian agera ku kibuga ari kumwe n’abakinnyi bagenzi be, yishimye buri munsi kandi afite ubushake bwinshi cyane bwo gukora”.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *