Kamonyi: Minisitiri Gatabazi yasabye ko aborozi bambuwe bishyurwa

Aborozi bo mu mirenge itandukanye y’akarere ka Kamonyi bataka ko bambuwe na rwiyemezamirimo wafataga amata yajyaga ku ikusanyirizo ryayo rya Kayenzi.

Uwitwa Habakurama Tharcisse, mu cyumweru gishize yabwiye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney ko rwiyemezamirimo w’iryo kusanyirizo yabambuye ayo mafaranga, ndetse akaba yarabatwariye n’ibipande byandikwagaho litiro babaga bagemuye, agahita yigendera.

Gatabazi akicyumva abaza ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri ako gace icyo bwagikozeho, maze umuyobozi w’iryo kusanyirizo amubwira ko koko batengushywe na rwiyemezamirimo ariko ko bari kwishakamo ubushobozi bwo kwishyura abo borozi.

Avuga ko bamaze kwishyura amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu kandi ko muri uku kwezi kwa Cumi(Ukwakira) bateganya kwishyura andi miliyoni ebyiri. Mu kwishyura ngo bakurikiza agace kaba katomboye guhembwa ayo mafaranga.

Gatabazi yabwiye iryo tsinda ko rigomba kwihangana muri iki cyumweru rikaba ryakwishyurwa.

Hirya no hino mu gihugu hagiye havugwa koperative cyane cyane iz’abakira amata y’aborozi zagiye zambura aborozi, bakishyurwa ari uko biyambaje ubuyobozi, urugero ni iyitwa Agiragitereka yo mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *