Kwegura kw’abayobozi, aho kubibonamo ikibazo mubibonemo igisubizo- Minisitiri Kaboneka
Mu gihe muri uyu mwaka abayobozi b’uturere bane bamaze kwegura ku mirimo yabo,ababungirije nabo bikaba uko, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka asanga bitari bikwiye gufatwa nk’ikibazo.
Kuva uyu mwaka watangira, abayobozi b’uturere twa Kamonyi, Nyamagabe, Rusizi na Nyabihu basezeye ku nshingano bari bafite. Mu itangazamakuru byavuzwe ko ari ku mpamvu zabo bwite.
Mu karere ka Ruhango ko abagize nyobozi begujwe nyuma yo gutakarizwa icyizere n’abagize inama njyanama y’aka karere.
Icyitwa impamvu zabo bwite usanga abaturage batagishyira amakenga, hakiyongeraho n’uburyo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yigeze kuvuga ko iyegura ry’umuyobozi runaka riterwa n’impamvu ifatika itari ikwiye kureberwa ‘mu mpamvu ye bwite.’ Icyo gihe yagaragaje ko hari ababa bakoze amakosa bagera n’ubwo bayakurikiranwaho.
Minisitiri Kaboneka avuga ko bigaragaza urwego u Rwanda rumaze kugeraho muri demokarasi.
Ati “Nyobozi ishobora kuvaho bitewe n’uburyo butandukanye. Aho kukibonamo ikibazo mukibonemo igisubizo cy’uburyo butandukanye ko tumaze gutera imbere mu rwego rwa demokarasi. Umuntu ashobora kujya ku buyobozi ariko yabugeramo kubera impamvu imwe cyangwa iyindi akaba yafata icyemezo akavaho, ni uburenganzira bwe. Ashobora kuvaho kubera wenda umuvuduko n’abamushyizeho ibyo bamusaba abona atazabishobora kubigeraho, aho kugirango azahemuke cyangwa bimunanire kubishyira mu bikorwa ejo bamugaye agafata icyemezo cyo kuvuga ngo mwampaye inshingano, ibyo nashoboye gukora narabikoze aho bigeze ndumva nareka n’abandi bafite imbaraga bakabikora. Ni ibisanzwe kandi bizanakomeza.
Akomeza agira ati “Ibyo ngibyo ni uko ubuyobozi bumeze, uhabwa inshingano, igihe kikagera ukazireka, hari ushobora kuvaho kubera yakoze amakosa, murabazi mujya munabakurikirana, hari n’abafungwa, hari abashobora kwirukanwa na njyanama kubera wenda yananiwe no kwifatira icyemezo bikagera aho ikimufatira.”
Ku mpamvu zabo bwite….
Kaboneka akomeza avuga ko hari ubwo abayobozi bajya birukanwa n’ababashyizeho, ariko hari n’abegura kuri iyo myanya nta kibazo cyabayeho.
Ati Hari aho njyanama zirukanye abayobozi, ariko n’impamvu zabo bwite zirashoboka, erega nshobora kunanirwa akazi nkavuga ko neguye ku mpamvu zanjye, no mu kazi gasanzwe bibaho. Ashobora no kuvuga ngo njyewe mbonye akandi kazi mbona ko ari keza kurusha aka, hari abo dufite babona izindi nshingano agasaba kukavaho, akavuga ngo njyewe neguye ku mpamvu zanjye bwite. Birashoboka byose.”
Umunyamakuru amugejejeho icyifuzo cy’abaturage bo mu Karere ka Nyabihu basaba ko leta yajya ishyiraho abayobozi ibona bashoboye bategura batarasoza inshingano, Kaboneka yabahaye umukoro.
Ati ” Nabo nibadufashe bazatore abantu bafite ubushobozi bashobora kubakorera ibyo bashaka, natwe tubabonye byadufasha byaba ari amahire, kuko nibo babatora.
Abayobozi b’uturere bamaze kwegura bavuze ko beguye ku mpamvu zabo bwite uretse abagize nyobozi ya Ruhango begujwe na Njyanama. Hagati aho hari ibibazo byakomojweho bamwe bavuga ko ariyo soko muzi yatumye begura. Mu karere ka Nyabihu hakomozwa ku micungire mibi y’umutungo wa leta cyane ku bijyanye n’umucanga wacukurwaga i Giciye, aho bamwe mu bayobozi bajyaga bishyurwa amafaranga bakoresheje mobile money, bituma banaregwa mu nkiko baza no gutsindwa.
Mu karere ka Kamonyi havuzwe imyitwarire idahwitse ku muyobozi, mu ka Nyamagabe havuzwe gucunga nabi umutungo wa leta, mu ka Rusizi havuzwe imikoranire mibi hagati y’inzego zitandukanye, mu gihe mu ka Ruhango havuzwe ubwumvikane buke hagati y’abagize komite nyobozi n’imikoranire idahwitse.
Ntakirutimana Deus