Aho gutabara abicwaga, twari tuje gukoma imbere FPR – Umufaransa wari muri Opération Turquoise

(Rt) Capt Guillaume Ancel wari mu ngabo z’u Bufaransa wabaye muri Opération Turquoise ngo ntagoheka kubera ibyo yabonye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, uyu mugabo avuga ko ubutamwa bwabo bwari bugamije gukoma mu nkokora ingabo zari iza FPR Inkotanyi aho gutabara abicwaga.

N’ubwo adashinja mu bujurire bwa Ngenzi Octavien na Tito Barahira, avuga ko afite ukuri kumurya ahantu agomba gutangaza.

Uyu mugabo w’imyaka 52 yatumiwe mu rubanza rwa Ngenzi na Barahira imbere y’urukiko rw’ubujurire rwa Paris (Cour d’Assises de Paris), mu Bufaransa,
nk’umutangabuhamya uzi u Rwanda nk’uko bigaragara mu nkuru ya Pax Press.

Mu 1994, Ancel yari afite ipeti rya Kapiteni mu ngabo zoherejwe muri Operation Turquoise. Agira ati “Na n’ubu inzitizi ziracyari nyinshi kugira ngo ngaragaze ‘uruhare rw’u Bufaransa’mu iyicwa ry’Abatutsi, maze hafi imyaka 25, ‘nkurikiranwa n’abazimu babo’.

Avuga ko byatangiye mu ihaguruka ry’ingabo z’u Bufaranza zigiye mu Rwanda icyo gihe nta na gato bazi ku butumwa bari bagiyemo. Kugera ku wa 22 Kamena 1994, ubwo bageraga i Goma muri yari Zayire.

Akomeza agira ati “Ntibyari bisanzwe ko n’abasirikare bakuru batamenya ubutumwa boherejwemo.”

Mu matariki ya 30 Kamena, ni bwo umutwe w’ingabo zageraga ku basirikare 2500 byitwaga ko utabaye abari mu kaga,wahawe amabwiriza yo kurwana, kwirukana ingabo za FPR.

Ancel avuga ko batatabaye abicwaga ahubwo barwanyije ingabo zari iza FPR Inkotanyi “Aho gutabara abicwaga, twari tuje gukoma imbere FPR. Ni ukuvuga kuburizamo intsinzi y’abarwanyaga abicanyi”.

Izi ngabo kandi ngo zafashije abakoraga ibyaha guhunga no kwiauganya.

Ati“Ahubwo twafashije abajenosideri guhunga; ndetse tubaha n’intwaro mu buhungiro, hagamijwe kubasubiza ku butegetsi”.

Gukingira ikibaba abicanyi

Nyuma y’uko misiyo nyirizina yo “kugaba igitero no gufata Kigali mpiri ipfubye” kubera ibibazo bya tekiniki byabaye, habaye gahunda yiswe iyo gutabara abicwaga mu Bisesero. Nyuma habaho no kujya kurinda inkambi y’impunzi ya Nyarushishi. Mu buhamya bw’uyu musirikare, amabwiriza yatangwaga yabaga yuzuyemo amanyuranya no gutuma ingabo zijarajara.

Ancel avuga ko yabibajije uwari ubayoboye mu mutwe w’ingabo zirwanira mu mazi ngo amusobanurira ko we yaje ‘ gufasha abicanyi’. Aha ni ho Ancel ahera avuga ko asanga uruhare rwo kudatabara Abatutsi biciwe mu Bisesero ubwabyo ari uruhare rutaziguye rw’ingabo zabo.

Agira ati «Maze hafi imyaka 25, nkurikiranwa n’abazimu babo».

Ikindi yibuka ni uko hari bagenzi be bandikiye minisitiri w’ingabo banenga igikorwa cyo guha intwaro abicanyi bigateza ibibazo.

Ijaketi y’abasirikare b’Ababiligi bishwe

Mu minsi 50 uyu musirikare yamaze muri ubu butumwa bwiswe « Turquoise » yabonye byinshi. Byaba mbere cyangwa nyuma y’uko ava mu gisirikare mu 2005, yashatse gushyira hanze ibyo yabonye inzitizi zikaba nyinshi. Urugero rumwe ni uko nyuma y’ubutumwa na bwo yoherejwe i Sarajevo yashatse gutanga ubuhamya imbere ya komisiyo ya Sena y’Abafaransa bakamwangira. Kimwe no kuba ku mbuga nkoranyambaga byarabaye intandaro y’ibitutsi no kumutera ubwoba harimo no kumwirukana ku kazi.

Agira ati «Kuba hari nka bagenzi banjye bari bamaze kurwara indwara yo kwibagirwa, biri mu byatumye mfata icyemezo cyo kwandika ubuhamya bwanjye».

Ni uko habayeho igitabo yise ‘Rwanda, la fin du silence’ ari byo byakwitwa ‘U Rwanda, iherezo ryo guceceka’. Arateganya gusohora ikindi kitwa ‘Vent glacial sur le lac Kivu’ mu Kinyarwanda ni ‘Inkubi y’ubutita ku kiyaga cya Kivu’
Nk’uko abivuga, uretse n’Abanyarwanda, Abafaransa ubwabo bafite uburenganzira bwo kumenya ukuri. Agira ati «ubutumwa nka Turquoise bukorwa mu izina ry’abaturage b’Abafaransa. Ni uburenganzira rero bwabo bwo kumenya ukuri . Ibyo nkora, ndabikora mbikuye ku mutima na nyuma yo kubaza umutimanama ».

Mu bindi bwana Guillaume Ancel atazibagirwa ni interahamwe yahuye na zo ubwo bari mu kazi muri Cyangugu. Mu gatsiko k’interahamwe 12 zari zihagaze ku muhanda, umwe muri yari yambaye ijaketi idatoborwa n’amasasu (gilet pare-balles). Mu kwitegereza abona ni imwe mu z’abasirikare b’ababiligi 10 barindaga minisitiri w’intebe Agata Uwiringiyimana, biciwe mu kigo cya gisirikare cya Kigali. « Narayimusabye arayinyima, ndinginga arayinyima…natekereje uburyo bagenzi bacu bishwe…turarasana, turayibacuza turayitwara ! »

Mu bwatsi bwe, Burugumesitiri ni « kamara » !

Umunyamakuru wa Pax Press, Sehene Emmanuel uri muri uru rubanza i Paris avuga ko hari amagambo Ancel yari atangiye kuvuga asubiza ibibazo yari abajijwe n’urukiko.

Ni nyuma yo kubazwa iki kibazo, ‘
Gutumirwa k’umusirikare wari mu butumwa bwa Turquoise mu rubanza rwa ba burugumesitiri baregwa ibyaha bya jenoside, we yumva bihurira he ? Ese ubundi yigeze agera i Kibungo ? Ese arabazi ?’

Akibazwa iki kibazo, abantu benshi bararebanye nk’abemeranywa n’abunganira abaregwa.

«Ubwo twari mu gikorwa cyo kugenzura ibibera hirya no hino muri zone Turquoise… ». Mu cyumba , buri wese yikurugutura amatwi. Inkuru yari atangiye kubara ituma n’umuntu wari ugiye kwitaba telefoni agaruka aricara.

Akomeza avuga ko hari agasozi yagezeho, ahasanga Burugumesitiri ari hamwe na Padiri mukuru, aho bari hasaga n’ahatarigeze intambara.

Ancel abaza Burugumesitiri ati « Abatutsi se?” Burugumesitiri aransubiza ati « ntabahari. Nta n’umwe waducitse ! ».

Amubajije icyo yakora haramutse hagize abagaruka, Burugumesitiri yamufashe akaboko, amwereka imbunda nyinshi nini z’intambara agira ati « Nta kindi nkora hano ! ». Ancel ngo yahise atwara izo mbunda zose.

Imbere y’urukiko yongeye kubazwa niba yarageze i Kibungo, Ancel ati « Oya ! Ariko uru rugero n’urw’abandi benshi nabonye aho twakoreraga rwanyeretse byinshi ku bubasha bwa burugumesitiri. Mu bwatsi bwe, burugumesitiri nta kimukoma imbere mu bikorwa bye. Ni kamara!»

Irindi somo yakuye mu byo yabonye, ni irya padiri mukuru iruhande rwa burugumesitiri, cyangwa se ni iry’uruhare ruteye amakenga rwa Kiliziya mu byabaye. Ati ni « umuryango w’abantu watakaje ba bandebereho !»

Ntakirutimana Deus